RDF yagaragaje inyungu ziri mu kwinjira mu nkeragutabara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo RDF yanyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, yagaragaje ko uretse guhabwa amahirwe yo gukorera igihugu, abazinjira mu Nkeragutabara bazafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu mashami ateganywa na Minisiteri y'Ingabo kandi bemererwe kwiga mu mashuri y'igisirikare cy'u Rwanda.

Ryakomeje riti 'Abazinjira mu mutwe w'Inkeragutabara bazajya bahembwa umushahara n'ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu kazi bingana n'ibyo abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa bari ku rwego rumwe.'

Izindi nyungu ziri mu kwinjira mu nkeragutabara zagaragajwe ni uko bazajya bafashwa gukora muri za koperative zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abasirikare muri RDF no muri Minisiteri y'ingabo, MINADEF, ndetse bajye banahabwa impeta, imidari n'amashimwe bitangwa n'Igihugu.

RDF yagaragaje ko abagize Inkeragutabara bafite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi cyangwa ku bindi bigenerwa abagize Inkeragutabara bigenwa n'Iteka rya Minisitiri ufite Ingabo z'Igihugu mu nshingano ze.

Kugira ngo umuntu yinjire muri uyu mutwe, agomba kuba ari Umunyarwanda, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, afite hagati y'imyaka 18 na 25 y'amavuko, ari ingaragu, kandi atarakatiwe n'inkiko.

Abifuza kwinjira mu Nkeragutabara zirwanira ku butaka bagomba kuba barize nibura amashuri atatu yisumbuye kuzamura, mu gihe abifuza kwinjira mu Nkeragutabara z'inzobere bagomba kuba bafite impamyabumenyi guhera ku y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri ndetse no kuzamura.

Azabahabwa amahirwe yo kwinjira muri uyu mutwe bagomba gutsinda ibizamini bizatangwa, ubundi bakamara amezi icyenda bari mu myitozo ya gisirikare, nyuma bagakora nk'ingabo zikora akazi gahoraho nibura mu gihe cy'imyaka ibiri.

Iyo barangije iyo mirimo, basubira mu turere twabo bakayoborwa n'abayobozi b'Inkeragutabara ku rwego rw'akarere, intara cyangwa n'abashinzwe Inkeragutabara zifite ubumenyi bwihariye ku cyicaro gikuru cy'Inkeragutabara.

Inkeragutabara zigira uruhare mu kubaka ibikorwa by'iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yagaragaje-inyungu-ziri-mu-kwinjira-mu-nkeragutabara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)