Ikipe ya REG women Basketball yaraye isinyishije abakinnyi batatu barimo babiri bakinaga mu ikipe ya IPRC Huye ndetse n'undi umwe wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda ihora ihanganye n'andi makipe atandukanye ya hano mu Rwanda akina umukino w'intoki ya Basketball.
Binyuze ku rukuta rwa Twitter ya REG BBC bagize bati 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije Mushikiwabo Sandrine imyaka ibiri, Mushikiwabo wakiniraga IPRC Huye WBBC ndetse n'ikipe y'igihugu ni umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we mu Rwanda.'
Iyi kipe yongeye kwandika ko 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije kandi Tetero Odile uzwi nka Zuma, Tetero avuye muri IPRC Huye WBBC basinye imyaka 2 akinira REG WBBC.'
Mu gihe iyi kipe yarimo isinyisha abakinnyi, hongeye kugaragara ifoto iherekejwe n'amagambo ashimangira ko REG W BC yahaye amasezerano FEZA Ebengo ukomoka murio Kongo Kinshasa.
REG Women Basketball iti 'Feza Ebengo wakiniraga the Hoops yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri REG WBBC. Feza w'imyaka 21 ukomoka muri Congo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku mwanya we bakinaga mu Rwanda.'
Ikipe ya REG iherutse kwegukana umwanya w'ikipe ya Ubumwe W BBC ikaba yaranakinnye imikino y'akarere ka 5 iheruka kubera mu gihugu cya Tanzania, iyi kipe ikaba yarabonye n'itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu.
The post REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.