Inama ya Sinode y'Itorero Anglican ry'u Rwanda 'AER' yemeje ko Rev. Dr Laurent Mbanda yongererwa manda y'imyaka itatu n'amezi ane yo kuyobora iri Torero nk'Umwepisikopi Mukuru.
Iyi nama yateranye muri uku kwezi k'Ukuboza yemeje ko ko Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda guhera tariki 25 Kamena 2023 kugeza tariki 25 Ukwakira 2026 ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.
Ubuyobozi bw'Itorero Anglican ry'u Rwanda (AER) kandi bwatangaje ko bwatangaje ko hashinzwe Diyoseze nshya ya Nyaruguru, umuhango wo kuyitangiza uteganyijwe tariki 28 Kanama 2022.
Tariki 10 Kamena 2018 nibwo Rev. Dr Laurent Mbanda yahawe inkoni y'Ubushumba muri AER.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, iri Torero ryageze kuri byinshi mu bijyanye n'Iterambere mu buryo bw'Umwuka no mu buryo bw'umubiri, dore ko ryungutse n' Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC), inyubako z'ubucuruzi zitandukanye zubatswe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ibindi bikorwa by'iterambere bitandukanye.
Â
Â
Â
The post Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2021/12/22/rev-dr-laurent-mbanda-yongerewe-manda/