RIB yatangiye iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Dr Nsanzimana yahagaritswe nk'uko bigaragazwa n'itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko iperereza ryatangiye gukorwa kuri Dr. Sabin Nsanzimana ariko ntiyatangaje ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho ku bw'impamvu yise iz'iperereza.

RBC ni kimwe mu bigo binini mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda. Gifite Diviziyo 13 kandi buri imwe ifite inshingano zihariye zijyanye no kubungabunga ubuzima bw'abenegihugu.

Hari amakuru avuga ko ibyaha Dr Nsanzimana akurikiranyweho bifitanye isano n'umutungo w'iki kigo ayobora.

Bibarwa ko ku mwaka RBC ikoresha ingengo y'imari ishobora kugera kuri miliyari 15 Frw, irimo n'amafaranga aturuka mu baterankunga no mu yindi miryango mpuzamahanga.

Mu batera inkunga RBC harimo nka USAID, Global Fund, Clinton Foundation, Enabel, Banki y'Isi, Unicef n'abandi.

Akenshi umuyobozi w'ikigo nka RBC, mu miyoborere yacyo, nta hantu ahurira n'amafaranga keretse iyo bishingiye ku byemezo afata nk'uyobora ikigo.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe by'agateganyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-sabin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)