Ric Hassani yatemberejwe Kigali, ashyira hanz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yayishyize hanze, nyuma y'amasaha make yari ashize atemberejwe ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ari kumwe n'itsinda rya Symphony Band.

Ni nyuma y'uko kandi yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yanogewe n'ibihe ari kugirira mu Rwanda. Akavuga ko ari igihugu cyiza; akemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika.

Asohora iyi ndirimbo 'My Only Baby' yakoranye na Mike Kayihura, yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yanyuzwe n'imirimbirire ya Mike Kayihura, ko ari umuvandimwe w'agatangaza.

Ric Hassani yavuze ko n'ubwo ari yo ndirimbo ya mbere akoranye na Mike Kayihura, ariko ko hari izindi nyinshi bazakorana babifashijwemo n'Imana. Ati 'Ndakwishimira Mike.'

Iyi ndirimbo 'My Only Baby' iri kuri Album 'The Prince I Became' uyu muhanzi yasohoye tariki 26 Gashyantare 2021. 

Hari hashize imyaka ine uyu muhanzi asohoye Album ye ya mbere yise 'The African Gentleman'.

Iri ku rutonde rw'indirimbo 18 uyu muhanzi yagaragaje azaririmba mu gitaramo 'Fantsy Music Concert' yatumiwemo na Symphony Band.

Ric Hassani ategerejwe mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Convention Center, guhera saa kumi z'umugoroba kugera saa yine z'ijoro.

Iki gitaramo cyatumiwemo Nel Ngabo, Mike Kayihura, Confy ndetse n'umunya-Nigeria ukizamuka mu muziki witwa Heisdreboss.

Nicyo gitaramo cya mbere Symphony Band bateguye kuva batangira gufasha abahanzi mu muziki, nk'itsinda ribacurangira mu bitaramo bitandukanye. Ni nabo bazacurangira Ric Hassani mu gitaramo.


Ric Hassani yasubiyemo indirimbo ye 'My only Baby' yifashishije Mike Kayihura


Ric Hassani yavuze ko yanyuzwe n'imiririmbire ya Mike Kayihura, amwizeza kuzongera gukorana

Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali 

Ric yavuze ko u Rwanda ari rwiza, ati 'Ni igihugu cy'imisozi igihumbi koko' 


Abagize Symphony Band baherekeje Ric Hassani atemberezwa ahantu hatandukanye muri Kigali 
Umusore witwa Mubi usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie ni we ucungiye umutekano Ric Hassani

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric yavuze ko yemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MY ONLY BABY' YA RIC HASSANI NA MIKE KAYIHURA

">

AMAFOTO: Visual Colour



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112117/ric-hassani-yatemberejwe-kigali-ashyira-hanze-indirimbo-yakoranye-na-mike-kayihura-yumve-112117.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)