Rubavu: Akarere kagiye guhagurukira amavatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi abakora imirimo yo gutwara abantu mu modoka mu buryo bwemewe n’amategeko bataka ibihombo bavuga ko baterwa n’amavatiri akora mu buryo butemewe kuko nta nta byangombwa afite biyemerera gukora aka kazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo cyamenyekanye kigiye kuvugutirwa umuti mu byumweru bitarenze bibiri.

Abakora umurimo wo gutwara abantu mu buryo bwemewe n’amategeko bavuga ko buri munsi hapakira imodoka z’amavatiri zigera kuri 70 inyinshi ngo zikaba ziparika iruhande rwa gare no mu bipangu biyikikije.

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu bavuga ko aya mavatiri atuma babura abagenzi ugasanga bisi itwara abarenga 50 imanukanye batanu.

Umwe yagize ati “Hano i Rubavu dufite ikibazo gikomeye ku rwego rwo hejuru kuko usanga hari gare ebyiri; hari isanzwe izwi hakaba n’indi ikorera hanze aho ari na yo iteje ikibazo kuko yatumye tubura abagenzi. Ivatiri imwe itwara abantu barindwi kandi batangira abagenzi bashaka kuza muri gare ugasanga nka bisi ya RITCO imanukanye batanu mu myanya 54.”

Mugenzi we na we avuga ko hari amavatiri arenga 70 buri saha amanukana abantu bikabangamira imikorere yabo kuko bibateza ibihombo.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, avuga ko iki kibazo atari gishya kuko ubuyobozi bwakimenye gusa ngo nyuma y’ibyumweru bibiri kizaba cyaramaze kuba amateka.

Ati “Twarabyumvise ko hari imodoka zitwara abantu mu buryo butemewe zikorera muri gare z’inyuma y’inzu no mu bipangu zikora rwihishwa kandi hari abantu bategera hemewe n’amategeko byaramenyekanye. Muri ino minsi tuzicara mu nama y’umutekano mu gihe kitarenze icyumweru tubifatire umwanzuro ku buryo mu byumweru bibiri izaba yashyizwe mu bikorwa.’’

Kimwe mu bitiza umurindi iki kibazo ni uko izi modoka zinyaruka kuko nta tugabanyamuvuduko (Speed Governor) turimo, ibintu bituma itarenza amasaha atatu mu rugendo Kigali-Rubavu hakaniyongeraho ko zidahenda kuko umuntu umwe bamuca abarirwa hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu, ingingo yumvikanisha impamvu ba nyirazo bitabagoye kwigarurira imitima y’abagenzi biganjemo ababa bafite gahunda zihutirwa.

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bataka ko babuze abakiliya kubera ko batwarwa n'amavatiri
Imodoka nto z'abantu ku giti cyabo zivugwaho gufata abagenzi bagiye gutega bisi zerekeza i Kigali zikabatwara



source : https://ift.tt/3G7A6Tv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)