Abaturage bo mu karere ka Rubavu babwiye Umuryango ko bafite ibyishimo bidasanzwe byo kubona ibitaramo buri mpera z'icyumweru,kuko bari bamaze imyaka igera kuri ibiri barakonje.
Nshimiyimana Samuel ,umukunzi wa muzika muri aka karere yagize ati"Bimeze nko korosora uwabyukaga.Ibintu biragenda bisa neza.Nubwo haje icyorezo gishya ariko twizeye nk'abanyarwanda ko nkuko dusanzwe dukorera hamwe mu kugihashya n'ubundi tuzakomeza kugihashya kugira ngo kitazatwicira mood y'ibyishimo.Kandi turashimira leta y'ubumwe kuko ikomeje kutwibuka ikatureberera."
John Baganizi uri gutegura igitaramo cya Niyo Bosco aravuga ati" Ubu rwose tuvuye ahantu bitari bitworoheye kuko twahuye n'ibihombo byinshi.Murabizi ko aka karere ari aka mbere mu kunganira Kigali.Rero tukaba twijeje Akarere ubufatanye kuko ntitwifuza gusubira aho twavuye kuko nihabi rwose.
Turi kongera gutegura ibitaramo byo gushimisha abatugana kugira ngo tubakure mu bwigunge bwatewe na Covid-19 kandi tunareba ko twakongera kwagura ubukerarugendo muri aka karere kacu ka Rubavu.
Bamwe mu bahanzi n'abakinnyi ba filime kuri ubu ibyishimo ni byose ngo kuko ibihombo byabaye byinshi kandi niho bakuraga amaramuko.Bakaba bashimira ubuyobozi nyuma yo kugarura ibitaramo.
Alfred NTAKIRUTIMANA/ Umuryango