Rubavu: Hagiye kwiyambazwa amaradiyo yo ku mipaka mu guhangana na Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC butangaza abaturage nibamara kwikingiza hari icyizere ko ubuzima buzasubira nkuko bwahoze bakabasha kwambuka umupaka byoroshye.

Ibi byatangajwe nyuma y’amahugurwa yahuje abarenga 30 bakorera mu maradiyo yo mu masoko naza Gare, agamije gukomeza gukarishya ingamba za #Sindohoka mu guhangana na Covid-19.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Easy and Possible, Niyigena Sano François, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri benshi kugira ngo abaturage benshi bitabire.

Ati “Hari uburyo bwinshi bwari busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga, ariko ubu buryo twazanye bwo kuba ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda Covid-19 bwanyuzwa ku maradiyo yo mu masoko na za Gare zitegerwamo imodoka mu Rwanda, bwagera kuri benshi kandi mu gihe gito.”

Niyigena yasabye abahuguwe kujya batambutsa ubwo butumwa bukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covi-19, ndetse no kwitabira gahunda yo gufata urukingo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira yavuze ko ubu buryo bufasha kwegera abaturage bagahabwa ubutumwa kuburyo buhoraho, asaba abaturage kwitabira inking0 kuko aribwo bazasubira mu buzima bahozemo.

Ati “Ni uburyo dukoresha mu kwigisha abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda harimo no kwikingiza kandi kwigisha ni uguhozaho. Niyo mpamvu mutubona mu masoko, muri gare no mu mipaka yose. Tuba dushaka guha umuturage ubutumwa ku buryo buhoraho’’

Yakomeje asaba abaturage kwitabira gufata inkingo kuko kugirango abantu basubire mu buzima nkuko bwahoze bizasaba kuba bikingije.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo mu karere ka Rubavu habereye ubukangurambaga bukangurira abaturage bose bagejeje imyaka yo kwikingiza gufata urukingo, kugira ngo Ukuboza 2021 kuzagere ku musozo abanya Rubavu barakingiwe 100%.

Akarere ka Rubavu kashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari ishingiro ry’ubukungu bw’aka karere.

Hagaragajwe ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane mu gukangurira abaturage kwikingiza no kwirinda Covid-19
Hahuguwe abantu baturutse mu maradiyo yo mu masoko na Gare zitandukanye



source : https://ift.tt/3ooDB1G
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)