Ni ibikorwa byatangiye ku wa Gatanu tariki 03/12/2021, aho abagombaga kwitabira iyi nama babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yaho berekeje mu karere ka Rubavu aho iyi nama yateraniye, babanza gusoza amahugurwa yo rwego rwa mbere rw'abatoza baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Centrafurika na RD Congo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, habayeho umuhango wo gusangira .
-
- Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yitabiriye iyi nama
Ku wa Gatandatu, ni bwo habaye inama nyirizina yatangijwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, inama yari yanitabiriwe n'Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré.
-
- Inama yaberaga mu karere ka Rubavu
Ibihugu byari byaremeje kwitabira iyi nama byari U Bubiligi,Benin, Burundi, Cameroun, Centrafrika, U Bufaransa, Guinea Conakry, Côte d'Ivoire, Rwanda, RD Congo, Senegal, U Busuwisi, Tchad, Tunisie, Burkina-Faso
Abagombaga kwitabira inama imbona nkubone ntibyakunze kubera icyorezo cya Coronavirus cyaje guhindura isura
-
- Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ni we watangije iyi nama
Vice-Presidente wa FRATRI Dr Edwige wari witabiriye iyi nama i Rubavu, yatangaje ko ari amahirwe akomeye kuba uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi ndetse na Minisiteri ya Siporo aho yavuze ko bigaragaza ko Leta y'u Rwanda iri mu murongo mwiza wo kubashyigikira.
Yakomeje avuga ko gushyiraho iri huriro rya Federasiyo zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa “ FRATRI” biri mu rwego kuzamura umukino wa Triathlon bakaba banatangira kwegukana imidali, anagira inama abakinnyi muri iyi mbaraga bakawufata nk'akazi gashobora kubageze kure, avuga ko kubugeraho bisaba gukora ariko hanirindwa amanyanga.
Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis ko inama yagenze neza n'ubwo ibihugu byagombaga kuza mu Rwanda byose bitaje kubera icyorezo cya Coronavirus
Yagize ati “Inama twayiteguye mu buryo guboye, twari twizeye ko abantu bose bakagera Kigali na Rubavu ariko si ko byagenze kubera icyorezo cyahinduye isura mu minsi yashize, ariko gushyiraho kuyikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga inama yitabiriwe n'abantu benshi kandi buri wese yitabiriye”
“Ibitekerezo byatanzwe byabaye ingirakamaro, twifuza ko iri shyirahamwe rya FRATRI ryatera imbere ndetse rikanagirira akamaro mu iterambere ry'urubyiruko muri uyu mukino wacu wa Triathlon”
Mbaraga Alexis kandi yatangaje ko bimwe mu by'ingezi baganiriyeho byari ukureba raporo y'ibikorwa, raporo y'umutungo, ingingo y'imiyoborere byanatwaye umwanya munini, hakabamo no gutegura imikino Olempike y'abakiri batoza izabera muri Senegal mu mwaka wa 2026.
source : https://ift.tt/3drMkdc