Rubavu : Umusore yagiye koga mu Kivu bamubuza ararohama arapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza, 2021 mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Karere ka Rubavu.

Amakuru avuga ko uyu musore yabanje kujya mu mazi ariko abari hafi y'ikiyaga barababurira kuko byakekwaga ko atazi koga nibwo bimutse bajya kogera ahandi maze ahita arohama.

Mugenzi we abonye ko arohamye yatabaje abaturage ngo bamufashe kumurohora ariko basanze yamaze gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko impanuka nk'iyi zidasanzwe kugaragara kuko haba hari abashinzwe gucunga umutekano wo mu mazi.

Agira inama abagana ikiyaga cya Kivu kujya babanza kumenyesha inzego zibishinzwe.

Ati 'Tugira inama abantu aho bagera n'aho batagera. Mu gihe abantu bagiye koga bagomba kubanza kwiyambaza abantu bahashyizwe babafasha kugira ngo bababwire ahantu batagomba kurenga ngo babe bahatakariza ubuzima bwabo.'

Uyu Muyobozi yavuze ko uwari kumwe na nyakwigendera yahise atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza ko nta ruhare yabigizemo.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umusore-yagiye-koga-mu-Kivu-bamubuza-ararohama-arapfa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)