Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko mu ma saa munani z'ijoro ryakeye mu Murenge wa Rubavu harasiwe umwuzukuru wa shitani.
Agira ati "Mu Kagali ka Buhaza mu mudugudu wa Gabiro, abapolisi bari ku irondo (patrouille) bahuye n'itsinda ry'abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka."
CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi yarashe mu kirere ibahagarika bakanga, ati "Polisi yarashe hejuru, ntibahagarara, n'ibyo bafite ntibabishyira hasi bakomeza kwiruka haza kuraswamo umwe wari wikoreye televiziyo ya flat, asatswe asanganwa icyuma".
Uwarashwe ni uwitwa Niyonsenga Iradukunda Issa, ariko izina yari asanzwe azwiho mu bikorwa by'abuzukuru ba shitani ni DPC, akaba yari afite imyaka 21 y'amavuko.
Ibikorwa by'urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani mu Karere ka Rubavu bikomeje kwibasira abaturage, uwo badashoboye kwambura baramukomeretsa.
Ku mugoroba wa tariki 19 Ukuboza 2021, bari bateze Muhawenimana Hassan usanzwe ari inkeragutabara, baramukomeretsa ajyanwa kwa muganga.
Habanabakize Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w'Akagari ka Gikombe agira ati "Hassan asanzwe ari inkeragutabara ariko ntabwo yari yakoze, yarimo kujya ku kazi ke, ahura n'abazukuru ba shitani bashaka kumwambura amafaranga afite, batabigezeho ni ko kumukomeretsa."
Habanabakize avuga ko Hassan yitaweho n'abaganga akaba yavuye kwa muganga, na ho ubuyobozi bukomeje gushakisha ababigizemo uruhare.
Ati "Twakoze inama yo gushakisha ababigizemo uruhare, ariko ikibazo dufite abakora ibi bikorwa ntibabikorera aho batuye, ahubwo barajijisha bakajya kubikora aho batazwi, bivuze ko badatuye mu kagari kacu."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Jeannine Gikundiro, avuga ko bakomeje gushaka amakuru y'abuzukuru ba shitani bakomeje guhungabanya umutekano w'abaturage.
Agira ati "Kimwe mu bikomeje kutugora, abakora ibi bikorwa si abaturage bavuka aha, bava mu tundi duce, bakaza basanga bagenzi babo babacumbikira kandi ntibibaruza."
Ibikorwa by'urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani byibasiye abaturage bo mu Murenge ya Rubavu nyuma yo kuva mu mujyi wa Gisenyi batinya gufatwa n'inzego z'umutekano.