Rulindo: Gitifu na Etat Civile b'Umurenge bafashwe bazira gusezeranya abageni batubahirije amabwiriza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
CIP Alex Ndayisenga yaburiye abayobozi n
CIP Alex Ndayisenga yaburiye abayobozi n'abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu bantu 15 bari bitabiriye ibyo birori ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, hafashwe umunani hatabariwemo abayobozi abandi baratoroka.

Abafashwe bose byagaragaye ko nta n'umwe wari wipimishije Covid-19, byiyongeraho ko babiri muri bo batari banikingije inkingo zose nk'uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abivuga, ndetse ubwo babapimaga ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze, byaje kugaragara ko harimo uwanduye Covid-19.

Ari Nzeyimana Jean Vedaste na Mukashema Christine ushinzwe Irangamimerere, bombi bemeye ko bakoze amakosa ndetse ko ibyo bakoze, babitewe n'amarangamutima, bakabisabira imbabazi.

Gitifu Nzeyimana yagize ati "Ndemera ko nakosheje, nkasezeranya abageni ntabanje gusuzuma ko bujuje ibisabwa. Nibwiraga ko Etat civile yabanje kubigenzura ari na yo mpamvu ntiriwe mbitindaho ngahita mbasezeranya. Ndabisabira imbabazi kuko ntujuje inshingano uko bikwiye".

Mukeshimana we yagize ati "Nanjye ndemera amakosa kuko ntabanje kureba neza ko abitabiriye umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko bujuje ibisabwa, bitewe n'uko amasaha yari yadufashe kandi na Gitifu afite indi nama yagomba kujyamo, ari nabyo byatumye ndeka abitabiriye uwo muhango, bakinjira huti huti, barasezerana. Ndicuza ayo makosa kandi rwose ntibizasubira".

Gitifu Nzeyimana yemeye ko yakoze amakosa yo kutagenzura ko abitabiriye ibirori byo gusezerana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Gitifu Nzeyimana yemeye ko yakoze amakosa yo kutagenzura ko abitabiriye ibirori byo gusezerana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw'inzego z'ibanze aho bizabera mu minsi 7 mbere y'uko biba, kandi bakanipimisha mu masaha 24 mbere y'uko biba. Ikindi ni uko bitagomba kurenza abantu 20.

Kuba ba nyiri ibirori batarigeze babimenyesha urwego rw'Akagari, nabyo bikaba biri mu byatumye Gitifu w'Akagari byabereyemo atabwa muri yombi.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yibukije abayobozi mu nzego z'ibanze ko bafite inshingano zo kugenzura no kureba ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe.

Yagize ati "Uruhare rwa Gitifu na Etat Civile b'uyu Murenge ni uko batagenzuye neza niba abo basezeranya bujuje ibyo amabwiriza avuga, harimo kureba niba abasezerana n'ababatahiye ubukwe barikingije, bipimishije, bujuje n'ibindi byose bisabwa. Ibyo bagombaga kubanza kubigenzura mbere y'uko basezeranya abageni, kandi biri mu nshingano zabo. Ubwo rero abo bayobozi icyo bakurikiranyweho ni uko batujuje ibyo amabwiriza asaba abayobozi ku rwego rwabo kandi biri mu nshingano zabo".

Abageni bari bakoresheje ubukwe ni Niyoniringira Angelique na Dusengumuremyi Vedaste, na bo bahereye ku byabayeho, bagira inama abasore n'inkumi bitegura gusezerana, kujya babanza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mukeshimana yemeye amakosa anayasabira imbabazi
Mukeshimana yemeye amakosa anayasabira imbabazi

Ni mu gihe CIP Ndayisenga aburira abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage muri rusange, kutarenga ku mabwiriza, kuko ibihano biteganyirijwe abayarengaho.

Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa, buri wese yumve ko bimureba ashyire mu bikorwa icyo amabwiriza avuga, hirindwa amarangamutima n'icyizere kugira ngo ubwiyongere bw'abandura Covid-19 bubashe guhagarikwa.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-gitifu-na-etat-civile-b-umurenge-bafashwe-bazira-gusezeranya-abageni-batubahirije-amabwiriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)