Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rukindo mu Murenge wa Masoro bari hagati y'imyaka 12 na 17 bavuga ko banywa ibiyobyabwenge bitandukanye mu rwego rwo kwiyibagiza amakimbirane ari mu miryango bakomokamo.

'Namenye ubwenge nsanga mbana na mama gusa na barumuna banjye tubaho bitugoye kandi turarya ntiduhage, abana duturanye bangiriye inama yo kunywa 'kore' kugirango inyibagize imihangayiko. Iyo nayinyoye numva nabaye igisenzegeri nta kindi kintu mbasha gutekereza.'

'Papa na Mama bahora barwana kandi nanjye na basaza banjye baradukubita bakanatwicisha inzara[…]nagarukiye mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza mpita nza hano ku muhanda niho nigiye kunywa kwinukiriza irange na alcool, iyo nabyinukirije sinongera gutekereza ku buzima bwo mu rugo.'

Ibi ni bimwe mu bivugwa na bamwe mu bana b'abahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 12 na 17 twasanze kuri 'centre' y'ubucuruzi ya Rusine mu Karere ka Rulindo. Umwe mu bana baganiriye na IRIBA NEWS ni umukobwa uvuga ko afite imyaka 15 y'amavuko.

Yagize ati 'Iwacu ni mu Kabuga ka Kirwa nza hano Rusine ku munsi w'isoko ku wa kabiri no ku wa kane kugira ngo ndebe ko nabona akazi ko gutwaza abantu, hanyuma ngashyira mama ayo nakoreye. Iyo ntayo nabonye ngera mu rugo akankubita. Hano ku muhanda niho nigiye kwinukiriza irange no kunywa itabi 'urumogi' ubundi ngakorera amafaranga […] iyo ibyo nihumurije binshizemo umutwe urandya cyaneeee.'

IRIBA NEWS: Kuki unywa itabi ntabwo uziko ryangiza ubuzima?

Mutesi (Izina twarihinduye): Iri si itabi ni umuti utera swingi (swing) ugatuma nibagirwa ibibazo byo mu rugo.

IRIBA NEWS: Umaze igihe kingana iki unywa iryo tabi ?

Mutesi: Natangiye kurinywa mfite imyaka 12 ubu mfite imyaka 15.

IRIBA NEWS: Nta ngaruka ryakugizeho?

Mutesi: Hari igihe mara kurinywa umutwe nkumva wamenetse, ubundi nkagira amahane n'urugomo cyane.

IRIBA NEWS: Wari wajya kwa muganga kubera ibyo bibazo?

Mutesi: hahahah ubwo se nagenda mvuga ko ndwaye iki?

Uwo twise Rukundo muri iyi nkuru, yavuze ati 'Mama yagiye gushaka undi mugabo ansiga kwa sogokuru mfite imyaka itanu. Sinongeye kumubona kuva ubwo kugeza uyu munsi mfite 16, niba akiriho cyangwa yarapfuye ntabyo nzi. Barumuna be na ba marume barankubitaga bakambwira ngo nzasange mamabikantera gahinda. Byatumye mva mu ishuri ngenze mu mwaka wa gatatu nza hano ku muhanda niho nigiye kunywa kore n'itabi. Iyo nabibuze numva mfite agahinda gakabije kandi nkigunga cyane.'

Ababyeyi bati 'Aba bana ni ibirara barananiranye'

Bamwe mu babyeyi twasanze Rusine batubwiye ko hari 'abana bananiranye' bakunze 'gucaracara' muri iyo 'Centre' bashaka ibiraka.

Kamanzi Gerald yagize ati 'Hari abana bananiranye birirwa bacaracara, banywa ibiyobyabwenge, basabiriza umuhisi n'umugenzi, abandi bakora ubukarani.'

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima ku kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe mu mwaka wa 2018 bwakorewe ku rubyiruko 3.360 rwo mu turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rulindo, Rusizi ndetse na Nyarugenge, muri bo abahungu bari 61,3% abakobwa ari 28,7%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 23,1% by'urubyiruko rwo mu Rwanda rwibasiwe bikomeye n'agahinda gakabije kandi rwanabaswe n'inzoga.

Inzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe Dr. Darius Gishoma, aherutse kubwira Abanyamakuru ati 'Twasanze abarenga ½ banywa itabi cyangwa se ibindi biyobyabwenge, 4,4% barinyweyeho nibura rimwe mu buzima mu gihe 0,5% barinywa ku buryo buhoraho.'

Ikiyobwenge gikoreshwa na benshi ni urumogi, aho 5,3% by'abavuze ko banywa itabi bavuze ko banywa urumogi ku buryo buhoraho, ariko 1,5% babaswe narwo kuko barunywa inshuro zirenze eshanu mu kwezi. Ibindi biyobyabwenge bikoreshwa n'uru rubyiruko ni Héroïne ikunze kwitwa 'mugo' ndetse na Cocaïne, aho basanze agapfunyika (akabule) kamwe k'urumogi kagura hagati y'amafaranga 500 Frw na 1000 Frw, garama imwe ya Héroïne ikagura ibihumbi 50 Frw, mu gihe garama imwe ya Cocaïne igura ibihumbi 150 Frw.

Ubu bushakashatsi bwasanze ibitera uku kunywa itabi kw'aba bana harimo kwirukanwa ku ishuri, amakimbirane mu miryango, kuba mu miryango baturukamo bakoresha cyane ibiyobyabwenge, kutabona ibyo kurya bihagije no kuba ibyo biyobyabwenge biboneka ku buryo bworoshye muri sosiyete.

Yongeyeho ko kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge, bifitanye isano ya hafi no kugira agahinda gakabije mu rubyiruko kuko abazinywa baba bafite iki kibazo inshuro enye kurusha abatazinywa, bikanatuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa se batabyiteguye bikaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe.

Ikindi kandi ngo ubwitabire bwo kugana abaganga ku bagizweho ingaruka n'ibiyobyabwenge buracyari hasi cyane.

Mu Mushyikirano wabaye mu 2017, Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kumva ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge gihagurukirwa bikomeye kuko giteye ubwoba kurusha uko abantu bagifata.

Yagize ati 'Iki kibazo cy'ibiyobyabwenge turakivuga tukanyura hejuru, ni bibi koko […] tugahita. Ariko ibiyobyabwenge ni icyorezo ku Isi ubu hose giteye ubwoba, sinzi impamvu tunakivuga gusa tunyura hejuru.'

Perezida Kagame kandi ubwo yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze tariki 29/11/2021 yasabye abayobozi gusuzuma umuzi w'ikibazo cy'ubwiyongere bw'abana bo mu muhanda, avuga ko kimaze gutera umutekano muke.

Mu butumwa bw'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF, Henrietta Fore, mu ibaruwa ye ifunguye ya buri mwaka, yavuze no ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko COVID-19 yiyongereyeho impungenge z'ihungabana ry'ubuzima bwo mu mutwe hagati y'abana n'urubyiruko, anasaba amahanga gukora byinshi.

Yagize ati 'Ibihugu bigomba gutanga ishoramari rikwiye kuri iki kibazo, kwagura ku buryo bugaragara serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe no gutera inkunga urubyiruko mu baturage ndetse no mu mashuri, kandi rushingiye kuri gahunda z'ababyeyi kugira ngo abana bo mu miryango itishoboye babone inkunga no kurindwa igihe bari mu rugo.'

Emma-Marie Umurerwa

[email protected]

 

The post Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/rulindo-hari-abana-bishora-mu-biyobyabwenge-kubera-ibibazo-byo-mu-miryango/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)