Ahenshi usanga babika amafaranga mu masanduku, bakanakoresha ibitabo mu kubara imigabane ya buri umwe. Iyo ikaye ibuze cyangwa umunyamuryango umwe bibagiwe kumwandikira umugabane bikurura amahane n'inzagano rimwe na rimwe bikanayasenya.
Ibi byatumye Women for Women itangira guhugura amatsinda yo mu Karere ka Rwamagana ku buryo bakoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bakava ku kubika amafaranga mu masanduku no gukoresha ibitabo.
Kuri uyu wa Gatanu amatsinda 20 ya mbere yahawe telefone zigezweho buri tsinda rizajya ryifashisha harebwa niba buri munyamuryango yohereje amafaranga aho kuyakira mu ntoki.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko ikoranabuhanga rya telefone mu kubitsa no kugurizanya baryitezeho gukemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo.
Kansesa Valentine wo mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya avuga ko mbere bizigamaga bandikaga amafaranga mu bitabo bakayahuriza hamwe bakabona kuyajyana kuri konti.
Ati 'Igihe ataragenda twayahaga umubitsi na we akayashyira mu gasanduku, hari ubwo yayigurizaga kuyishyura bikamugora. Hari n'abayabikaga bakagaruka batubwira ko bayabibye.'
Yavuze ko kuri ubu nyuma yo guhugurwa bakanahabwa telefone igezweho bazajya bifashisha mu gucunga umutungo wabo bigiye kubafasha cyane aho buri wese azajya ayohereza akoresheje telefone bikagabanya uburyo bwo kuyakira mu ntoki.
Uwamahoro Jovitte na we utuye mu Murenge wa Munyiginya ndetse uri no mu bahawe telefone yagize ati 'Ntabwo ibitabo n'amasanduku twajyaga tubyizera kuko isaha n'isaha byabura cyangwa umubitsi akabitwara, ubu rero aho twigishirijwe gukoresha telefone, buri munyamuryango wese aba abona ayo yizigamye ikindi nta wahindura amafaranga yawe ufiteho ariko mu bitabo bayahindura.'
Yavuze ko hari nubwo bajyaga kugabana bamwe bagatera amahane bavuga ko amafaranga bandikiwe mu bitabo atari yo ariko ngo ubu buri wese azajya yohereza amafaranga anarebe ayo amaze kugezaho ku buryo nibajya kugabana ntawe uzatera amahane.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bagiye bagira ibibazo by'amatsinda amwe n'amwe aho umubitsi yazaga akabwira abanyamuryango ko isanduka babikamo abajura baraye bamuteye bakayiba ngo wanareba ugasanga yakomeretse bigaragara ko yibwe.
Yavuze ko kubika amafaranga yabo bakoresheje ikoranabuhanga bizatuma buri munyamuryango agira icyizere cy'uko umugabane we ubitswe neza.
Amatsinda 240 yo hirya no hino mu gihugu amaze guhabwa telefone zigezweho mu rwego rwo kuyafasha gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bigizwemo uruhare na Women for Women.