Rwanda FDA yahagaritse inzoga ivugwaho kuba yishe abantu bane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse izi nzoga kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021.

Inzoga izwi nka Umuneza ivugwaho kuba ari yo yahitanye abantu bane bayinyoye mu mpera z'icyumweru gishize mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Abo bantu bane barimo umugore umwe bapfuye mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa iriya nzoga nyinshi, bakaza kumererwa nabi mu gihe ubu hari n'abandi babiri barembye.

Iyi nzoga yitwa Umuneza isanzwe yengwa mu bitoki yari inasanganywe ikirango cy'ubuziranenge gitangwa n'ikigo cy'Igihugu cy'ubuziranenge RSB.

Ikigo Rwanda FDA cyasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibi binyobwa birimo iyi nzoga ya Umuneza na Tuzane.

Itangazo rya Rwanda FDA rigira riti 'Ishingiye ku igenzura ryakozwe nyuma ya raporo z'abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka nyuma yo kunywa bimwe mu binyobwa byavuzwe haruguru, mu gihe Rwanda FDA ikiri gukora ubusesenguzi bwimbitse ndetse n'ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane neza icyateye ingaruka abantu bagize, Rwanda FDA ibaye ihagaritse guruza, gukwirakwiza no kunywa izo nzoga zavuzwe haruguru.'

Iki kigo gisaba abantu bose baranguzaga n'abacuruzaga ibi binyobwa kubigarika ndetse n'abazinywaga bakabihagarika.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwanda-FDA-yahagaritse-inzoga-ivugwaho-kuba-yishe-abantu-bane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)