Seraphim Day yo muri uyu mwaka izaba tariki 24 Ukuboza 2021. Saa Tatu za mu gitondo hazaba igikorwa cyo gutanga amaraso, Saa Munani z'amanywa bajye gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK, hanyuma saa Kumi n'imwe z'umugoroba habe igitaramo cya Noheli cyo kwizihiza Ivuka rya Yesu Kristo no kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2022. Muri iki gitaramo cya Noheli kizabera kuri AEBR Kacyiru, hazaririmba Seraphim Melodies choir na Narada Worship Team nayo yo muri iri torero.
Seraphim Day, Buri mwaka! Ni indamukanyo y'abaririmbyi n'inshuti za Korali Seraphim Melodies ikorera umurimo w'Imana muri AEBR Kacyiru. Jean Claude BAKURIKIZA Umuhuzabikorwa wa Seraphim Day, yabwiye InyaRwanda.com byinshi kuri iyi ndamukanyo yabo. Ati "Kwikiriza ngo buri mwaka bisobanuye intego yagutse yacu y'uko uko umwaka utashye tugomba gushima Imana kubyo tuba twaragezeho, kandi tukabikora twifatanya n'abababaye". Yasobanuye ibikorwa by'ingenzi bizanga Seraphim Day 2021. Ati:
Kuri iyi nshuro rero ya 8 dukora umunsi wa Seraphim Day, ibikorwa bitatu by'ingenzi biwuranga kandi bigeze imbumbe y'amashimwe yacu aribyo 1. Gutanga amaraso ahabwa indembe 2. Gusura abarwayi mu bitaro tukabashyira ubufasha tukabahumuriza 3. Gutaramira Imana ku itorero ryacu; ibi byose tuzabikora le 24/12/2021 nk'uko bisanzwe. Nubwo Covid-19 itarashira burundu ariko ntitwigeze dusiba na rimwe, n'ubu twiteguye gukurikiza ingamba zose zo kuyirinda tukizihiza umunsi mukuru wacu wa Seraphim Day.Â
Yavuze ko bifuza ko "buri wese ufite umutima wo gufasha yakwifatanya natwe tukaba twizeye ko bikingije ngo batazarata ayo mahirwe. Amaraso ahabwa indembe ni impano idasanzwe kandi impano y'ubuzima kuko nta handi twayakura mu gihe hari indembe, imbagwa, abazahajwe na Malaria ndetse n'inkomere ziba ziyakeneye. By'umwihariko iyo utanze impano irengera ubuzima uba ukoze umurimo w'Imana nyawo kuko ari ibintu ukora udategereje igihembo".Â
BAKURIKIZA yavuze yasabye abantu bafite umutima wo gufasha kuzifatanya nabo mu gikorwa cyo gutanga amaraso kizabera kuri AEBR Kacyiru kuwa Gatanu tariki 24/12/2021. Yagize ati "Mu ngaruka za Covid-19 rero harimo no kuba abatanga amaraso bagabanuka kuko hari ubwo n'abayatanga bamwe iba yarabagizeho ingaruka. Kuri iriya taliki ya 24 saa Tatu RBC izaba iri kuri AEBR Kacyiru muzaze dufatanye, nyuma tuzerekeza CHUK saa 13:00 naho saa 17:00 tugaruke ku rusengero dutarame, dushime Imana".
Yavuze ko mu gitaramo cya Noheli bazaba basengera igihugu, itorero n'imiryango yabo. Yongeyeho ati "Ni igitaramo twaherukaka haciye imyaka 2 yose kubera Covid-19. Seraphim Day si umunsi w'abashumba bacu n'abakirisitu ba AEBR Kacyiru gusa, ni ibikorwa turarikira buri wese ufite umutima wo gufasha kandi nk'uko iyi myaka yose ishize benshi bagiye bitabira turabasaba ko n'utwumva cyangwa usomye ubutumwa bwacu abugeza ku bandi. Cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali ntimuzabure".
Seraphim Melodies choir yateguye ku nshuro ya 8 igikorwa yise 'Seraphim Day'
Seraphim Melodies choir ibitse igikombe cya Sifa Reward yahawe mu 2017 mu kuyishimira igikorwa cy'urukundo 'Seraphim Day' ikora buri mwakaÂ