Shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7 wawo, ni imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukoboza 2021.
Mu mikino iteganyijwe kuri uyu munsi, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Police FC ndetse na Gicumbi FC wagombaga gutangira ku isaha ya 12h30 wamaze kwimurirwa amasaha ushyirwa ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri iyo sitade n'ubundi.
Muri iyi mikino igomba gukinwa uyu munsi, uwagombaga guhuza ikipe ya Rutsiro FC na APR FC ntabwo ukibaye bitewe n'uko iyi kipe y'ingabo yerekeje muri Maroc gukina umukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, uyu mukino ukaba uzakinw akuri iki cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.
Uko imikino iteganyijwe gukinwa ku munsi wa karindwi:
Kuwa Gatandatu, tariki ya 04 Ukuboza 2021
AS Kigali vs Musanze FC, Kigali Stadium â" 15.00
Police FC vs Gicumbi FC, Kigali Stadium â" 18.00
Mukura VS&L vs Etoile de l'Est FC, Huye Stadium â" 15.00
Ku cyumweru, Tariki ya 05 Ukuboza 2021
Marine FC vs Bugesera, Umuganda Stadium â" 15.00
Gasogi United vs Espoir FC, Kigali Stadium â" 12.30
Kiyovu SC vs Rayon Sports FC, Kigali Stadium â" 15.00
Kuwa Mbere, tariki ya 06 Ukuboza 2021
Gorilla FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium â" 15.00
Abakinnyi batemerewe kugaragara ku munsi wa 7 wa shampiyona y'u Rwanda:
OSALUWE Olise Rafael â" Bugesera FC
RUNANIRA Amza â" Espoir FC
AGBLEVOR Peter â" Etoile de l'Est FC
NIYONKURU Aboubakar â" Etoile de l'Est FC
NIYITEGEKA Idrissa â" Musanze FC
TURATSINZE John â" Police FC
The post Shampiyona y'u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha appeared first on RUSHYASHYA.