Umuhanzi ukunzwe kandi urimo kuzamuka neza, Papa Cyangwe yavuze ko we na Rocky Entertainment bameranye neza ndetse ko amagambo babonye akakaye bikavugwa ko ari Rocky yabwiraga bazamenya impamvu yayo kuri EP ye igiye gusohoka.
Mu mpera z'ukwezi gushize k'Ugushyingo, Papa Cyangwe yifashishije amagambo akomeye yashyize kuri 'Cover' iteguza abakunzi be Extended Playlist (EP) igiye gusohoka, benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Rocky Entertainment yarebereraga inyungu ze nk'umuhanzi.
Uyu muhanzi yamenyakanye cyane ubwo yatangiraga gukoranaga na Rocky Entertainment, ihagarariwe na Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Sana, Ngaho, Kuntsutsu yakoranye Juno Kizigenza, Bambe yakoranye na Social Mula na Nzoze yakoranye na Oleg w'i Burundi.
Tariki ya 24 Ugushyingi nibwo yashyize Post kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n'indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki' akaba ari n'imwe mu ndirimbo z'iyigize, harimo kandi 'Nyaza', 'Niki Niki', 'Kanjeje' yakoranye na Chris Eazy, 'Aho' yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna' yakoranye na Logan Joe.
Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n'agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang'.
Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk'aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.
Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don't trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'
Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rocky, yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by'ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.
Ikinyamauru ISIMBI cyavuganye na Papa Cyangwe maze avuga ko we na Rocky Entertainment bameranye neza ahubwo icyabaye ari uguhindura imikorere ndetse no kumenyekanisha Cuma Gang.
Ati 'ukuri ni uko tutatandukanye n'ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere nayo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n'izina Cuma Gang' ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo 'Cuma', twashatse gufata 'Cuma Gang' tukayihuza na 'RE (Rocky Entertainment)' tukongera imbaraga.'
Akomeza avuga ko ariya magambo akakaye ari kuri 'Cover' bazumva neza ubusobanuro bwayo EP nisohoka kuko ari bimwe mu bitekerezo biyigize, yongeye gushimangira ko akirebererwa inyungu na Rocky Entertainment kuko ari umuryango.
Ati 'ubutumwa bazabwumva iriya EP nisohoka kuko ari bimwe mu bitekerezo byanjye, rero harimo ijambo rigarukamo ko gutwika bitinjiza nta mumaro, umunsi EP yasohotse muzumva impamvu ari ryo jambo ryagarutsemo kenshi. Rocky Entertainment ni umuryango, ntabwo duhujwe n'akazi ahubwo duhujwe n'ubuvandimwe dufitanye, ubwo buvandimwe dufitanye kuva cyera abantu bataramenya Papa Cyangwe, bataramenya Kadafi nibwo buvandimwe tugiharanira kugira ngo buri umwe atere imbere.'
Ibi byavuzwe nyuma y'uko mu minsi ishize ubwo Rocky yajyaga gusinya amasezerano yo kwamamaza telefoni za sosiyete ya Itel, ntabwo yari kumwe n'uyu muhanzi kandi akenshi aho agiye bajyana, ni mu gihe abandi bo muri Rocky Entertainment bari bahari.