Gukora imibonano ku mugore utwite, bizwi cyane nko gukurakuza bivugwaho byinshi bitandukanye. Babyitirira byinshi bamwe bati ni ngombwa ariko ntibasobanure impamvu, abandi bati bifungura inzira umwana azacamo avuka, n'izindi mpamvu nyinshi.
Nyamara kandi, mu gihe gukora imibonano mpuzabitsina bizanira ibyiza binyuranye abayikora (wabisoma hano) kuyikora utwite byo uretse ako kanyamuneza binafitiye akandi kamaro umugore utwite ndetse n'umwana atwite nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.
Akamaro ko gukora imibonano ku mugore utwite
- Gutwita bituma umugore arangiza neza: Uko amaraso atembera yihuta nibyo bituma urangiza; kandi iyo umugore atwite uko amaraso atembera biba byiyongereye ni nayo mpamvu bavuga ko umugore utwite ahorana ubushake. Abagore benshi barangiza bwa mbere iyo batwite.
- Bitwika calories: nubwo umugore utwite aba agomba kongera ibiro ariko nanone hari ibipimo aba adakwiye kurenga kuko bishobora kongera ibyago byo kurwara diyabete atwite. Ubushakashatsi bugaragaza ko iminota 30 uri gukora imibonano uba utwitse calories zirenga 50. Ibi bikaba byiza ku batabasha gukora siporo iyo batwite
- Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso: ibi bikaba bigirira akamaro umugore ndetse n'umwana kuko birinda ko umugore yazagira umuvuduko ukabije w'amaraso no kubyimba ibirenge aribyo bizwi nka preeclampsia
- Bigabanya uburibwe: gukora imibonano ukarangiza bituma harekurwa umusemburo wa oxytocin bakunze kwita umusemburo w'urukundo. Uyu musemburo utuma wihanganira uburibwe bw'ibise ku gipimo cya 74%.
- Bifasha gusinzira: bifasha gusinzira ku mpande zombi. Ku mugore biraruhura nuko ugasinzira neza. Naho ku mwana kwa kundi uba winyeganyeza uri mu mibonano iyo birekeye urangije akana ko mu nda nako gahita kisinzirira kuko kaba kaguwe neza.
- Byongera ubudahangarwa;Â ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano bizamura igipimo cya IgA, iyi ikaba izwiho gufasha umubiri guhangana n'ibicurane n'utundi twa mikorobi
- Byongera akanyamuneza: iyo urangije umubiri urekura endorphins nyinshi izi zikaba zitwa umusemburo w'umunezero. Ibi bifasha umugore n'umwana atwite guhorana akanyamuneza no kumva baruhutse.
- Bifasha gukira vuba umaze kubyara: uko urangiza bituma imikaya y'amatako, ibibero n'ikibuno yitegurira igihe uzaba wabyaye bityo wamara kubyara ugakira bitagoranye. Mu gihe cy'imibonano jya ugerageza ukoremo siporo ya kegel, ariko kwa kundi unyunyanyunya, uretse kuba wigirira neza bizanashimisha umugabo kuko nawe azarangiza neza.
Ni byinshi, twaguhitiyemo iby'ingenzi. Rero gukora imibonano ku mugore utwite, urabona ko bifite akamaro kanini cyane.
Src: umutihealth
Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ibyiza-byo-gukora-imibonano-ku-mugore-utwite/