Social Mula yagiye hanze y'u Rwanda mu myiteguro ya EP ari gukoraho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Social Mula yahagurutse ku Kibuga cy'Indege i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza.

IGIHE yahawe amakuru n'umwe mu baherekeje uyu muhanzi wavuze ko ashobora no kujya muri Nigeria.

Ati 'Yagiye mu bikorwa bijyanye na EP ari gutegura ashaka kuzashyira hanze vuba. Yagiye muri Kenya, azahava ajya muri Tanzania ariko afite gahunda yo kuba yanajya muri Nigeria.'

Social Mula agiye gukorera EP hanze y'u Rwanda mu gihe muri uyu mwaka nta ndirimbo ye bwite yigeze akora, nyinshi zikaba izo yahuriyemo n'abandi bahanzi. Aheruka gushyira hanze indirimbo ye ubwo yakoraga iyitwa 'Marigarita'.

Uyu mwaka yakoranye n'abandi bahanzi nka Papa Cyangwe mu ndirimbo bise 'Bambe', akorana na Don Brighter mu yitwa 'Profile' n'abandi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/social-mula-yagiye-hanze-y-u-rwanda-mu-myiteguro-ya-ep-ari-gukoraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)