Social Mula yatangiriye urugendo muri Kenya r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza, nibwo Social Mula yerekeje muri Kenya aho azava akomereza mu gihugu cya Tanzaniya akazasoreza urugendo rwe muri Nigeria, mu bikorwa bijyanye n'iterambere rye muri muzika.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Mugisha Patrick uzwi nka King Pazzo uhagarariye Nukuri Music ya Safi Madiba akaba n'inshuti ya hafi ya Social Mula, yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga amashusho ya Social Mula ari kukibuga cy'indege, yavuze ko agiye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu bikorwa by'umuziki.

Mugisha yagize ati'' Nibyo Social Mula yerekeje mu gihugu cya Kenya mu bikorwa by'umuziki aho agiye gufatira amashusho indirimbo ze ziri kuri Ep nshya agiye gusohora ndetse ubu akaba azagenda agirana ibindi biganiro n'abandi bahanzi bakomeye.''

Social Mula ahishiye abakunzi be EP ikomeye

Mugwaneza Lambert ni umuhanzi nyarwanda wamamaye nka 'Social Mula' aririmba mu njyana ya 'R&B' na 'Afro beat' azwiho kugira ijwi ryiza mu miririmbire ye aho yibanda cyane ku butumwa bwamamaza urukundo n'ubuzima busanzwe.

Social Mula wavutse mu kwezi k'Ugushyingo tariki ya 8 mu 1992, ni umuhererezi mu muryango w'abana batatu, akomoka mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.

Umuhanzi Social Mula yerekeje mugihugu cya Kenya

Uyu muhanzi yize amashuri abanza aho yavukiye akomeza ayisumbuye, mu cyiciro rusange yize mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro, ku kigo cy'amashuri cya Trinite Rutsiro aza gusoreza muri College APAPE i Gikondo.

Uyu muhanzi yatangiye kwamamara akorera umuziki muri Studio y'Ibisumizi ubwo yasohoraga indirimbo ze zirimo 'Abanyakigali' akomereza ku zindi zirimo 'Mu buroko' kugera kuri  'Ma vie' yatumye amenyekana no hanze y'u Rwanda.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112962/social-mula-yatangiriye-urugendo-muri-kenya-ruzazenguruka-ibihugu-bitatu-amafoto-112962.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)