Somalia : Ibiro bya Perezida n'ibya Minisitiri w'Intebe byakozanyijeho mu magambo nyuma y'uko umwe ahagaritse undi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed yatangaje ko yahagaritse Mohamed Hussein Roble kubera gushinjwa ruswa mu gihe uyu mukuru w'Igihugu ashinjwa kwikiza uyu muyobozi mugenzi we wiyemeje gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu.

Nyuma y'itangazo ryaturutse mu biro by'Umukuru w'Igihugu rivuga ibyo guhagarika Mininisitiri w'Intebe, ibiro bya Minisitiri w'Intebe na byo byahise bisohora itangazo riremereye risubiza iry'ibiro by'umukuru w'Igihugu.

Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ryatangaje ko ibyakozwe na Perezida ari icyasha gikomeye ndetse ko binyuranyije n'ihame ry'imiyoborere kuko ari ukugerageza gufata ibiro bya Minisitiri w'Intebe hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Abdirahman Yusuf Omar Adala usanzwe ari Minisitiri wungirije ushinzwe itumanaho na we wunze mu ry'ibiro bya Minisitiri w'Intebe, yanenze icyemezo cya Perezida, avuga ko ari uguhirika ubutegetsi ku ngufu.

Yagize ati 'Ibyabaye muri iki gitondo ni uguhirika ubutegetsi bikozwe mu buryo buziguye ariko ntabwo azabigeraho ; kohereza inzego z'umutekano ku Biro bya Minisitiri w'Intebe Roble ntibizamubuza gukomeza gukora inshingano ze.'

Minisitiri w'Intebe Mohamed Hussein Roble yari aherutse gushinja yeruye Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed gutinza nkana amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko agomba gukurikirwa n'ay'Umukuru w'Igihugu.

Aya matora yatangiye tariki 01 Ugushyingo yagombaga kurangira tariki 24 Ukuboza 2021 mu gihe kugeza ubu hamaze gutorwa Intumwa za rubanda 24 muri 275 bagomba gutorwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Somalia-Ibiro-bya-Perezida-n-ibya-Minisitiri-w-Intebe-byakozanyijeho-mu-magambo-nyuma-y-uko-umwe-ahagaritse-undi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)