Sonia Mugabo uzwi mu Mideli na rwiyemezamirimo Diego bakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sonia Mugabo wari uherutse gusabwa no gukobwa na rwiyemezamirimo Twahirwa Diego, ni umwe mu bafite inzu y'imideri ikomeye mu Rwanda.

Ubukwe bw'aba bombi bwabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 nyuma y'igihe gito bari bamaze bakoze indi mihango y'ubukwe bwa Kinyarwanda yo gusaba no gukwa.

Mu mafoto yasangije abamukurikira, Sonia Mugabo yashimiye abamutahiye ubukwe barimo na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni umuhango wabaye nyuma y'uko tariki 4 Ukuboza 2021, Twahirwa yasabye anakwa Sonia Mugabo.

Mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sonia-Mugabo-uzwi-mu-Mideli-na-rwiyemezamirimo-Diego-bakoze-ubukwe-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)