Sous Lieutenant Seyoboka yahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside ndetse n’icyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko yabikoreye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene, kuri Saint Famille no muri Saint Paul ndetse n’ahitwaga muri CELA (Centre d’Etudes des Langues Africaines).
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya bagaragaje ko Seyoboka yishe abatutsi akanategura ibitero, yahaye imyitozo interahamwe afatanya n’interahamwe yari abereye umuyobozi kwica Abatutsi.
Muri 2019, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye gufungwa burundu anacibwa ihazabu ya miliyoni 25Frw, gusa yahise ajurira avuga ko ibyaha yahamijwe atigeze abikora ndetse ko habayeho kumwitiranya.
Urukiko kuri uyu wa Gatanu rwavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyagaragajwe n’impande zombi, rwasanze ubujurire bwa Sous Lieutenant Seyoboka nta shingiro bufite.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igihano cya burundu yari yarahanishijwe kigumaho ndetse hakiyongeraho kwamburwa mu buryo buhoraho uburenganzira mboneragihugu.
Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu ni ugukurwa mu murimo wa Leta cyangwa ukubuzwa kuwujyamo; kubuzwa uburenganzira bwose bwerekeye politiki cyangwa bumwe umuntu afite mu gihugu, kubuzwa uburenganzira bwo kwambara impeta z’ishimwe; kutemererwa gutanga ubuhamya nk’umuhanga cyangwa nk’umutangabuhamya mu byemezo no mu manza, uretse kuba yatanga amakuru n’ibindi.
Sous Lieutenant Seyoboka yoherejwe n’igihugu cya Canada tariki 18 Ugushyingo 2016. Yari yarahungiye muri icyo gihugu mu 1996 ahabwa sitati y’ubuhunzi.
Uyu mugabo wabarizwaga mu itsinda ry’abasirikare barashisha intwaro ziremereye, yaje gukurirwaho sitati y’ubuhunzi bitewe n’uko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo za Ex FAR.
source : https://ift.tt/3rwAOFF