Transparency International Rwanda yasabye ko inzego z'ibanze zasuzumwa uko zikoresha umutungo wa Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uwo mwaka Ingengo y'Imari ya Leta yahombejwe kubera kutubahiriza Amategeko n'imikorere yarengaga miliyari 391, hakaba na miliyari 560.6 yahombeye mu kutita ku bikoresho n'undi mutungo wa Leta, ndetse na miliyari zirenga 106.4 zitagaragajwe kubera kubika nabi ibitabo by'ibaruramari.

Transparency ivuga ko mu gukora imihanda byonyine hahombeye miliyari 103.9, imishinga yahagaze itarangiye na yo yahombeje agera kuri miliyari 95 na miliyoni 400, kudakorera ku gihe imishinga y'ishoramari ry'uturere na byo ngo byahombeje agera kuri miliyari icyenda na miliyoni 863.

TI-Rwanda ikomeza igaragaza ko habayeho gukererwa mu gihe kingana n'umwaka amafaranga agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 450 yagomba guhembwa abatishoboye bo muri VUP, ndetse n'amafaranga angana na miliyari 11 na miliyoni 254 yari yaragenewe kugaburirira abana ku ishuri na yo yakererejwe iminsi igera ku 139(amezi arenga ane).

Umuryango Transparency International hamwe n'Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y'ingengo y'Imari ya Leta, basaba ko amafaranga yajya ava muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ahitira ku bagenerwabikorwa atabanje kunyuzwa mu zindi nzego zifatwa nk'izihagarariye abo bantu.

Umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire Marie-Immaculée akomeza asaba Inzego zishinzwe Ubuyobozi bw'ibanze gukurikiranira hafi uburyo Ingengo y'Imari ya Leta ikoreshwa.

Ingabire ati "Nta muntu uhari wo kubabaza ibyo bashinzwe, n'uwakabikoze ntabyitaho, amafaranga ya Leta bayanyanyagiza uko bashaka ariko muzanyereke ni abantu bangahe bagize inkurikizi ya bene ibyo bikorwa, urajya kubaka ihoteli ku Nkombo abantu bose bakureba, ni nde uzajya kurara ku Nkombo, ahashaka iyihe serivisi!"

Ku rundi ruhande, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko inzego z'ibanze zifashijwe na Minisiteri ayoboye, bagiye gushyira hamwe mu gukurikirana imikoreshereze y'ingengo y'Imari ya Leta ikoreshwa muri buri karere.

Ati "Tugiye guhaguruka, hamwe n'Abayobozi b'Uturere bagiye mu nshingano dukorane n'abashinzwe gucunga umutungo (ba Gitifu b'Uturere n'Intara), dusuzume amakosa yagiye agaragara kugira atazongera kugaruka".

"Hari n'uburyo bwashyizweho bwo kugenzurana, aho abagenzuzi(auditeurs) bamwe bava mu ntara imwe bajya mu yindi, abo mu karere kamwe bakajya mu kandi, Njyanama na zo zizajya zisaba Raporo y'umugenzuzi w'imbere(muri buri rwego)".

Minisitiri Gatabazi avuga ko abagaragarwaho amakosa ya ruswa no kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta batazihanganirwa.




source : https://ift.tt/3Dgnyau
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)