Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu na za Guverinoma za Afurika bitabiriye iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya 17-18 Ukuboza 2021.
Muri ibi biganiro Umukuru w'Igihugu yari aherekejwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.
Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy'u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.
Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'uburezi, inganda na siporo.
Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n'abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.
UKWEZI.RW