U Rwanda na Koreya byasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubushakashatsi mu mashuri ya TVET - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 azamara imyaka itanu.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, Umuyobozi wa RTB, Paul Umukunzi na Ambasaderi w'u Rwanda muri Koreya y'Epfo, Yasmin D. Amri Sued.

Uruhande rwa KRIVET rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Dr. Ryu, Jang-soo, umuyobozi mu kigo gishinzwe ubutwererane Dr. Park, Hwa Choon ndetse n'abakuriye ubushakashatsi muri KRIVET.

Ubu bufatanye bugamije ahanini guhuriza hamwe ubushakashatsi mu rwego rwo guha imbaraga politiki y'imyuga n'ubumenyingiro hagamijwe gutanga umusaruro binyuze mu bufatanye no guhuza amakuru.

Umuyobozi Mukuru wa KRIVET, Dr. Ryu Jang-soo, yavuze ko aya masezerano agiye gusimbura ayari asanzwe yasinywe muri 2017 kandi yitezweho iterambere mu masomo ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

Ati 'Aya masezerano azasimbura ayo KRIVET na Guverinoma y'u Rwanda basinyanye muri 2017. Azadufasha kurushaho kunoza imikoranire yacu kurushaho.'

Umuyobozi wa RTB, Umukunzi Paul yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi yitezweho umusaruro.

Ati 'Urugendo tugiye gutangira uyu munsi ruzagira ingaruka nziza kandi ruzatugeza ku mpinduka nziza mu mikorere y'amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.'

Yagaragaje ko kuba uru rwego rwahawe inshingano zari zifitwe na WDA rumaze igihe gito rushinzwe, rukeneye kubakira ku bushakashatsi no guteza imbere politiki y'imyigishirize y'ayo mashuri.

Ati 'Aya masezerano tugiranye aziye igihe kandi azaba amahirwe akomeye kuri twe yo kwigira ku mikorere ya TVET muri Koreya, dusanzwe dufata nk'icyitegererezo kuri twe. Nk'uko bikubiye mu masezerano nemera ko tuzakorana umurava n'abafatanyabikorwa bacu mu guteza imbere ubushakashatsi ku mpande zombi.'

Ubusanzwe gahunda ya Leta ni ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi bityo hifuzwa ko mu 2024 abanyeshuri bangana na 60% barangije icyiciro rusange bazaba biga muri TVET mu gihe kuri ubu bangana 31%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yashimye umuhate n'ubushake impande zombi zikomeje kugaragaza mu rwego rwo guharanira iterambere ry'aya mashuri.

Yasabye ko bizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo amasezerano yasinywe azagirire umumaro impande zombi.

Umuyobozi wa RTB, Paul Umukunzi, yavuze ko uru rwego rukeneye kubakira ku bushakashatsi
Umuyobozi Mukuru wa KRIVET, Dr Ryu Jang soo, yavuze ko aya masezerano yitezweho iterambere ry'ubushakashatsi mu mashuri ya TVET



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-koreya-byasinyanye-amasezerano-yo-guteza-imbere-ubushakashatsi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)