Perezida wa Repubulika yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ijyanye n'uburyo u Rwanda rwakomeje guhangana n'icyorezo Covid-19, haba mu guhashya indwara ubwayo ariko Leta inagerageza kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n'ihagarikwa ry'imirimo.
Perezida Kagame yashimiye abikorera bakomeje kugaraza uruhare rwabo mu gusora ndetse n'abahinzi by'umwihariko kuba bakomeje kongera umusaruro w'ibiribwa.
Perezida Kagame yagize ati"U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije, ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe".
Perezida Kagame yavuze ko mu bituma u Rwanda ruzakomeza kugera ku itarambere, harimo ubufatanye n'ibigo, ibihugu ndetse no kwishyira hamwe mu rwego rw'akarere na Afurika muri rusange.
Yavuze ko hamwe n'ibindi bihugu, u Rwanda ruzakomeza gushimangira Umubano ushingiye ku gushakisha ibishya byajya bibyara inyungu ku mpande zombi.
Ibi ngo birimo ikijyanye no gukemurira hamwe ibibazo by'umutekano mu bihugu nka Repubulika ya Santaraturika na Mozambique.
Umukuru w'Igihugu avuga ko u Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n'ibindi bihugu kuko umutekano warwo urinzwe kandi ukomeje gushyirwa imbere, harebwa umuntu wese wawuhungabanya kugira ngo agezwe imbere y'Ubutabera.
Mu by'ingenzi byaranze ubukungu muri uyu mwaka Perezida Kagame yari yabanje kugarukaho, hari nk'Ikigega nzahurabukungu cyafashije abikorera hakoreshejwe Amafaranga angana na miliyari 100, ndetse n'ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga ngo ryafashije ibikorwa bitandukanye gukomeza guteza imbere igihugu.
Perezida Kagame kandi yishimiye kuba amashuri yarafunguwe nyuma y'igihe kinini yamaze afunzwe kubera Covid-19, ibizamini bikaba byarakozwe, ndetse no kuba amatora y'Abayobozi b'inzego z'ibanze yarabaye.
Yavuze kandi ko n'ubwo icyorezo cyagiye kibanganira byinshi, hari Inama mpuzamahanga zikomeye zabereye mu Rwanda harimo amarushanwa ya Basket Nyafurika yiswe(BAL).
Umwaka wa 2021 ni umwaka Perezida Kagame avuga ko wagenze neza muri rusange.