Ubukwe buratashye! Atarambara ikote, Patient... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi wa Patient Bizimana yageze mu Rwanda tariki 30 Ugushyingo 2021. Bombi baherukanaga mu 2019 umwaka ujya kurangira. Mu kiganiro kihariye uyu muramyi yagiranye n'inyarwanda, yavuze ko anejejwe no kuba umukunzi we yageze mu Rwanda amahoro, atangaza ko ubukwe bwe buzaba tariki 19  imyiteguro yabwo irimbanije!


Patient Bizimana ubwo yari amaze kwakira umukunzi we 

Mu nshuti ze z'abahanzi bahuriye mu gisata cya Gospel, twamubajije ubwo yifuza ko yahita atera ikirenge mucye mbese ubwo ni uwo asigiye igifunguzo nk'uko bakunze kubivuga, maze afata akanya gato abitekerezaho mu bahanzi bose ahitamo Mbonyi  Israel.

Yagize ati" navuga nde nkareka nde ko ari benshi!eeeehhh abahanzi bo muri gospel hafi ya bose ni inshuti zanjye ariko uwo numva nakwifuriza nawe kubirangiza bikava mu nzira ni Israel Mbonyi".


Yagaragaje ko yifuza ko Mbonyi  nawe yakumva uburyohe bw'ibihe arimo agatera iyi ntabwe akarushinga, akaba ariwe ukurikiraho mu bahanzi b'inshuti ze bahuriye mu gisata cya gospel.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112169/ubukwe-buratashye-atarambara-ikote-patient-bizimana-igifunguzo-agisigiye-israel-mbonyi-112169.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)