Urukundo rwa Mireille na Fidele rwaratangiye mu 2003 ubwo aba bombi bigaga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ibihe byaje guha ibindi barakura umukobwa yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye n'itangazamakuru mu gashami kajyana no gutunganya amakuru hifashishijwe ikoranabunga (Media Digital Production).
Yasoje mu ntangiro z'uyu mwaka nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha, kuri ubu nubwo atuye muri Leta ya Michigan akorera FSU televiziyo yo muri Leta ya Florida, ni mu gihe umusore we yize ibijyanye n'ubuvuzi aho akorera ivuriro rimwe ry'Abahinde rikorera mu mujyi wa Kigali.
Inzira y'urukundo rwaba bombi ikaba yaratangiye ari ubucuti ariko umuhungu we akaba asa n'uwari yarakunze umukobwa kuva cyera aho yahoraga amubaza amakuru by'umwihariko akibanda ku kumenya niba yaba yarashatse cyangwa afite umukunzi. Byaje kuba ibindi mu mwaka wa 2009 ubwo Fidele yiyemezaga gutangira kumutereta ariko anyuze mu bucuti.
Ariko mu mwaka wa 2019 nibwo batangiye guteretana byeruye nyuma y'amasengesngesho bose bakoraga basabira abo bazabana, nyuma rero aba baje kwemeranya kubana ariko binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga kuko umusore yize hanze ariko aza kugaruka, mu gihe umukobwa na we asanzwe yibera muri Amerika ari nabyo byatumye bifashisha uburyo bw'iyakure muri gahunda zabo.
Ubwo rero mu minsi mike ishize nyuma y'imyaka 10 Bahati Grace yari amaze atagera mu Rwanda yazaga, benshi bibajije impamvu nyamukuru yaba imuzanye ariko yari ubukwe bwa Mireille yanambitse ikamba mu birori byo gusezera urungano byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhango wo gusaba no gukwa Mireille batazira Mimi ku mbuga nkoranyambaga wabaye kuwa 12 Ukuboza 2021, witabirwa na Bulldogg wari unambariye umusore Fidele bakaba n'inshuti magara dore ko uyu musore ari uw'i Nyamirambo, Mike Karangwa akaba ariwe wari umusangiza w'amagambo, naho Jules Sentore niwe muhanzi wasusurukije ababwitabiriye.
Kuwa 19 Ukuboza 2021, nibwo habaye ibirori byo gusezerana imbere y'Imana aho Bulldogg na Bahati Grace bari mu bambariye abageni ndetse nyuma yibyo birori umuryango mushya wa Mireille na Fidele washimye Bahati Grace ku bwitange yagize, bati:' wakiriye impano idasanzwe ku munsi w'ubukwe bwacu, ariko ni ibintu by'agatangaza kubona Michou Ruta (Mireille) akubonye muri Kigali nyuma y'imyaka 10 Â kubera ubukwe bwe.'
Bahati Grace nawe yagaragaje ko yishimye kandi ashima n'Imana yabimushoboje ati:' Mwarakoze kumpitamo kugira ngo mbabe hafi ku munsi w'agatangaza wanyu, ndashima Imana ko byabashije kunkundira. Ndagukunda mukunzi.'Fidele na Mireille basezeranye kubana akaramata nyuma y'imyaka 18 baziranye
Bahati Grace ni we wambitse ikamba ku munsi w'ibirori byo gusezera ku bukumi MireilleÂ
Umuhango wo gusaba no gukwa Mireille wabaye kuwa 12 Ukuboza 2021Bulldogg ari mu bambariye Fidele mu gusabaFidele na Mireille basezeranye imbere y'Imana n'abantu nyuma y'imyaka 18 baziranyeÂ
Bulldogg yambariye Fidele no mu gusezerana imbere y'Imana
Bahati Grace yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka 10 kubera ubwukwe bwa Mireille na Fidele inshuti ze magara
Urukundo rwabo rwakomeye mu mwaka wa 2009
Bose bize hanze
Urukundo rwabo rwatangiriye mu mashuri yisumbuye
Fidele avuka i Nyamirambo
Umukobwa yemeye ko bazabana mu buryo bw'ikoranabuhanga
Mu mpera z'umwaka ushize Mireille yari yaje gusura Fidele
Mireille yaminuje mu bijyanye na Media Digital Production
Fidele yamuje mu bijyanye n'ubuvuzi
Uko abasore bari babucyereye ku munsi wo gusaba
Jules Sentore niwe waririmbye indirimbo yo gusohora umugeni
Mike Karangwa niwe wari umusangiza w'amagambo mu bukwe bwa Fidele na Mireille