Uburanga bwinkumi yibera muri Amerika Yagofo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye kandi kiryoha ndetse uwo rwafashe biragora kurwigobotora, kuruhisha bikaba iby'iminsi mbarwa, uwahiriwe narwo agatuza agatera imbere agatunga agatunganirwa.

Abakundana hari amagambo babwirana akora k'umutima agasukura roho agasubiza uturemangingo mu mwanya watwo, ayo umuhanga wo hambere w'umunyarwanda yasesenguye akayakubira mu ijambo rimwe ryitwa 'imitoma'.

Yagoforreal nawe akaba ariyo yifashishije arata umwari wibera Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rudakangwa Charly Esther ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha 'Charlyesthy_19'.

Yagoforreal yagize ati:'Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n'iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw'Imana bukubeho iteka ryose.'

Ni imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera n'uwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w'agatangaza.

Charly ati:'Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw'imirimo y'amaboko yawe n'ibindi byose, icyo nakubwira uri umugabo utikoraho.'

Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko batewe ishema na Yagoforreal na Charly,  basa n'abemeza ko bari mu munyenga w'urukundo nk'umunyamakuru wa Tv/Radio10 wahise amurata amashimwe agira ati:'Imana izabubakire.'

N'abandi bagaragaje bifashishije utumenyetso twifashishwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima nibyo Yagoforreal yakoze barimo Chita, Pizzo, Aline Gahongayire n'abandi banyuranye.

Yamutomagije undi nawe amurata ubukaka no kuba rudasumbwa


Utumenyesto tw'imitima twavugije ubuhuha yaba kuri banyirubwite n'ababakurikira banahaye umugisha urukundo rwabo



Charly yibera muri Michigan mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yemeje ko umutima wa Yagoforreal ari ntagereranwa

Yagoforreal yamwifurije isabukuru nziza anahamya ko atariyo yonyine yishimira ari igihango bafitanye

Ubutumwa bwa Charly bugaragaza ko ari umukirisitu ukomeye

Umwe mu bashyize inyunganizi ku butumwa bwa Yagoforreal yahamije ko yari yarabivuze ko afite umukunzi wibera imahanga

Rudakangwa Charly Esther










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112943/uburanga-bwinkumi-yibera-usa-muri-michigan-yagoforreal-yatomagije-benshi-bagahamya-ko-ari--112943.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)