Uburyo ibikorwa bya 'Mandates Business Ltd' byakuye mu bwigunge abatuye mu cyaro cya Ntarabana (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni byo byakozwe n'ikigo cy'ubucuruzi cya 'Mandates Business Ltd' cyatangijwe na Safari Evariste, wagitangije mu Karere ka Rulindo, kuri ubu kikaba kimaze guhindura ubuzima bw'abahatuye ndetse n'isura yo mu Murenge wa Ntarabana wo muri ako Karere.

Safari yagize igitekerezo cyo gufungura ikigo cy'ubucuruzi mu Murenge wa Ntarabana nyuma yo kubona ko hari serivisi ziganje mu mijyi cyane kandi zishobora no gutanga umusaruro mu byaro, atangira ubushakashatsi mu gihugu hose bwaje gutuma ahitamo uwo Murenge.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko Mandates Business Ltd yayitangije mu 2018.

Ati 'Sosiyete yacu yatangiye mu 2018, yihaye inshingano zo gukura icyaro mu bwigunge. Twashakaga kuzana serivisi zisanzwe ziba mu mujyi tukazizana mu cyaro. Twatangiranye na Umutuzo Guest House itanga ibinyobwa n'ibiribwa.'

Akomeza avuga ko yakomeje kugenzura agasanga agace akoreramo gakeneye quincaillerie icuruza ibikoresho by'ubwubatsi, hashyirwa iduka ndetse n'aho abantu bashobora kugura gas mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.

Haje gushyirwa kandi serivisi za Irembo zifasha umuntu utuye aho kubona serivisi z'ibyangombwa bitandukanye birimo no kwishyura imisoro. Ubucuruzi bwakomeje kwaguka kugera ubwo hashyizwe iduka ricuruza ibikoresho by'ishuri, iduka ry'imyenda, irya Matela, Salon de Coiffure, ahakorerwa ubukwe, isoko ry'imbuto n'imboga n'ibindi.

Urubyiruko rwatekerejweho

Kugeza ubu, akanyamuneza ni kose ku batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Kajevuba, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo, aho ibikorwa bya Mandates Business biherereye.

Akanyamuneza k'abatuye muri ibi bice kagaragarira mu biganiro bagirana na Safari, bakamubwira ko yabakuye mu bwigunge.

Ati 'Twishimira ko ibyo dukora abantu babikunze kandi bakaba batugana. Abatuye Ntarabana barishimye kuko twabavanye mu bwigunge. Umuntu yaragusuraga ukabura aho umujyana gufata ka fanta. Ni ibikorwa byaje guhesha agaciro Ntarabana. Ibyo twishimira ni uko ibikorwa byagutse kandi bikaguka bigendeye ku byo abatugana bifuza.'

Uretse ibi bikorwa bigamije ubucuruzi, hari n'ibindi bigamije gufasha urubyiruko rutarabona akazi kwiteza imbere, binyuze mu buhinzi. Mandates Business ibi bikorwa yabinyujije mu mushinga yise 'Smart Agriculture' ifatanyije n'ubuyobozi bw'Umurenge ndetse na Balton Rwanda, yatanze imbuto z'indobanure muri uyu mushinga.

Safari avuga ko uretse kuba asanzwe yarize ibijyanye n'ubuhinzi, batekereje uyu mushinga bagamije gutanga umusanzu mu iterambere ry'urubyiruko ndetse no guhanga umurimo.

Ati 'Twatekereje kwigisha urubyiruko binyuze mu buhinzi bukoresha ubutaka buto hakaboneka umusaruro munini. Hagamijwe kubona amafaranga, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi. Ni ukugira ngo rwa rubyiruko rwarangije ishuri rutaratangira gukora ku mafaranga, rube ruri mu kazi rwahanze karufitiye umumaro. Mu gihe cy'amezi atatu, umuntu udafite akazi akaba yabasha kubona amafaranga nyuma yo gushaka andi make.'

Yemeza ko uburyo uyu mushinga uteye, ugamije gufasha umuntu washoye make kunguka mu gihe gito cyane.

Ati 'Umuntu agashora amafaranga kandi akabasha kuba yafasha mu rugo kubona ibyo kurya kandi akanigisha abandi. Twatangiranye n'urubyiruko rw'abantu 40 tubigisha, nyuma twabahaye n'imbuto. Twifuza ko uyu mushinga uva mu rubyiruko ukajya no mu bandi bahinzi.'

Iyo abajijwe impamvu yatekereje kuza gukorera aha hantu hari icyaro, asubiza ko hari hafite isura y'ahashobora gutera imbere mu gihe hazanwa ibikorwa by'iterambere.

Ati 'Icyatumye tuza gukorera i Ntarabana ugereranyije no kujya ahandi, twashakaga ahantu hafi y'umujyi kandi hafite ibiharanga bigaragara ko ari iby'umujyi. Navuga ko iyo witegereje hano hazengurutswe n'ubutaka bigaragara ko hazaturwa. Ahandi hantu hazengurutse hano nta rujya n'uruza ruhahora keretse ku minsi y'isoko ariko hano ho abantu bahora ari urujya n'uruza.'

Agace Mandates Business Ltd ikoreramo ubucuruzi kamaze kugera ku iterambere
Aha hatunganyirizwa ibyo kurya mu Umutuzo Guest House
Aha ni ku muryango winjira mu Umutuzo Guest House yakira abantu bashaka icyo kunywa no kurya ndetse abananiwe bagacumbikirwa
Aka gace ka Ntarabana kakuwe mu bwigunge na Mandates Business nyuma yo kuhazana ibikorwa bitandukanye
Ibyuma by'amacumbi y'abashaka kuruhukira mu Umutuzo Guest House
Icyapa giha ikaze abantu mu Umutuzo Guest House
Umutuzo Guest House wifitiye ihene zororwa ku buryo zihita zitunganywa bitagoranye mu gihe umukiliya azifuje, zikaboneka byihuse
Inzu z ubucuruzi zubatswe na Mandates Business muri Ntarabana
Iri ni isoko ry'imbuto ryashinzwe na Mandates Business, rifasha ababyeyi kwiteza imbere aho abarikoreramo bishyuzwa amafaranga make cyane
Izi ni inzu z ubucuruzi butandukanye bukorwa na Mandates Business
Mu byumba bya Umutuzo Guest House harangwa n'isuku ndetse n'umutuzo
Mu byumba bya Umutuzo Guest House harimo telefoni zifashishwa n'abakiliya
Mandates Business ifite isoko ry'imbuto ricururizamo ababyeyi bashaka kwiteza imbere
Muri iki cyumba haba harimo intebe yo kwicaraho ku buryo umuntu ashobora kuhakomereza akazi
Ubusitani bwa Umutuzo Guest House buragutse cyane
Mandates Business ifasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi
Mu gikoni cya Umutuzo Guest House hubatswe mu buryo bugezweho ku rwego mpuzamahanga
Umutuzo Guest House ifite amatungo menshi yorora, ari nayo akoreshwa mu kwakira abashyitsi
Mandates Business ikora ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Ntarabana
Ibikorwa by'iterambere bigaragarira buri wese ugeze i Ntarabana
Uburyo ushobora kugera kuri serivisi za Mndates Business Ltd
Mandates Business yazanye muri Natarabana inzu zubatswe mu buryo bugezweho
Ubuhinzi bwiganjemo ubw'imbuto n'imboga nibwo bukorwa cyane na Mandates Business Ltd
Mandates Business yiyororera inkoko zifashishwa mu Umutuzo Guest House
Ibikorwa bya Mandates Business Ltd byatangiye mu 2018, aho bimaze kwaguka mu buryo bukomeye kandi bigizwemo uruhare n'abaturage
Poivron nazo ziri mu bihingwa biri mu byo Mandates Business yerekejeho amaboko
Safari Evariste niwe washinze Mandates Business
Mu Mandates Business buri wese ahabwa ikaze, aho Umutuzo Guest House ifite amacumbi agezweho kandi atanga serivisi zihuse
Safari Evariste watangije Mandates Business avuga ko imaze guhindura imibereho y'abatuye mu Murenge wa Ntarabana
Mu Umutuzo Guest House hari icyumba kiberamo inama
Safari avuga ko batarajwe ishinge no gucuruza gusa ahubwo bashaka guhindurira ubuzima bw'urubyiruko rutarabona akazi binyuze mu buhinzi

Amafoto: Odilon Joshua

Video: Muneza Pacifique




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-ibikorwa-bya-mandates-business-ltd-byakuye-mu-bwigunge-abatuye-mu-cyaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)