Ibi ni byo byakozwe n'ikigo cy'ubucuruzi cya 'Mandates Business Ltd' cyatangijwe na Safari Evariste, wagitangije mu Karere ka Rulindo, kuri ubu kikaba kimaze guhindura ubuzima bw'abahatuye ndetse n'isura yo mu Murenge wa Ntarabana wo muri ako Karere.
Safari yagize igitekerezo cyo gufungura ikigo cy'ubucuruzi mu Murenge wa Ntarabana nyuma yo kubona ko hari serivisi ziganje mu mijyi cyane kandi zishobora no gutanga umusaruro mu byaro, atangira ubushakashatsi mu gihugu hose bwaje gutuma ahitamo uwo Murenge.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko Mandates Business Ltd yayitangije mu 2018.
Ati 'Sosiyete yacu yatangiye mu 2018, yihaye inshingano zo gukura icyaro mu bwigunge. Twashakaga kuzana serivisi zisanzwe ziba mu mujyi tukazizana mu cyaro. Twatangiranye na Umutuzo Guest House itanga ibinyobwa n'ibiribwa.'
Akomeza avuga ko yakomeje kugenzura agasanga agace akoreramo gakeneye quincaillerie icuruza ibikoresho by'ubwubatsi, hashyirwa iduka ndetse n'aho abantu bashobora kugura gas mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.
Haje gushyirwa kandi serivisi za Irembo zifasha umuntu utuye aho kubona serivisi z'ibyangombwa bitandukanye birimo no kwishyura imisoro. Ubucuruzi bwakomeje kwaguka kugera ubwo hashyizwe iduka ricuruza ibikoresho by'ishuri, iduka ry'imyenda, irya Matela, Salon de Coiffure, ahakorerwa ubukwe, isoko ry'imbuto n'imboga n'ibindi.
Urubyiruko rwatekerejweho
Kugeza ubu, akanyamuneza ni kose ku batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Kajevuba, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo, aho ibikorwa bya Mandates Business biherereye.
Akanyamuneza k'abatuye muri ibi bice kagaragarira mu biganiro bagirana na Safari, bakamubwira ko yabakuye mu bwigunge.
Ati 'Twishimira ko ibyo dukora abantu babikunze kandi bakaba batugana. Abatuye Ntarabana barishimye kuko twabavanye mu bwigunge. Umuntu yaragusuraga ukabura aho umujyana gufata ka fanta. Ni ibikorwa byaje guhesha agaciro Ntarabana. Ibyo twishimira ni uko ibikorwa byagutse kandi bikaguka bigendeye ku byo abatugana bifuza.'
Uretse ibi bikorwa bigamije ubucuruzi, hari n'ibindi bigamije gufasha urubyiruko rutarabona akazi kwiteza imbere, binyuze mu buhinzi. Mandates Business ibi bikorwa yabinyujije mu mushinga yise 'Smart Agriculture' ifatanyije n'ubuyobozi bw'Umurenge ndetse na Balton Rwanda, yatanze imbuto z'indobanure muri uyu mushinga.
Safari avuga ko uretse kuba asanzwe yarize ibijyanye n'ubuhinzi, batekereje uyu mushinga bagamije gutanga umusanzu mu iterambere ry'urubyiruko ndetse no guhanga umurimo.
Ati 'Twatekereje kwigisha urubyiruko binyuze mu buhinzi bukoresha ubutaka buto hakaboneka umusaruro munini. Hagamijwe kubona amafaranga, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi. Ni ukugira ngo rwa rubyiruko rwarangije ishuri rutaratangira gukora ku mafaranga, rube ruri mu kazi rwahanze karufitiye umumaro. Mu gihe cy'amezi atatu, umuntu udafite akazi akaba yabasha kubona amafaranga nyuma yo gushaka andi make.'
Yemeza ko uburyo uyu mushinga uteye, ugamije gufasha umuntu washoye make kunguka mu gihe gito cyane.
Ati 'Umuntu agashora amafaranga kandi akabasha kuba yafasha mu rugo kubona ibyo kurya kandi akanigisha abandi. Twatangiranye n'urubyiruko rw'abantu 40 tubigisha, nyuma twabahaye n'imbuto. Twifuza ko uyu mushinga uva mu rubyiruko ukajya no mu bandi bahinzi.'
Iyo abajijwe impamvu yatekereje kuza gukorera aha hantu hari icyaro, asubiza ko hari hafite isura y'ahashobora gutera imbere mu gihe hazanwa ibikorwa by'iterambere.
Ati 'Icyatumye tuza gukorera i Ntarabana ugereranyije no kujya ahandi, twashakaga ahantu hafi y'umujyi kandi hafite ibiharanga bigaragara ko ari iby'umujyi. Navuga ko iyo witegereje hano hazengurutswe n'ubutaka bigaragara ko hazaturwa. Ahandi hantu hazengurutse hano nta rujya n'uruza ruhahora keretse ku minsi y'isoko ariko hano ho abantu bahora ari urujya n'uruza.'
Amafoto: Odilon Joshua
Video: Muneza Pacifique