Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y'umunota umwe ngo umuntu apfe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu ruhishe amabanga menshi cyane kuko nta n'umwe uzi ibikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa yewe ndetse ntawamenya uko biba bimeze iyo umuntu arimo gupfa, icyo ni cyo gituma abenshi mu bashakashatsi bihatira kugira icyo bamenya kuri ibi bintu, ariko byibuze hari ababashije kugira icyo bamenya ku bijyanye n'uko biba byifashe mbere y'urupfu ho gatoya.

Ese waba warigeze wibaza uko uzaba umeze habura umunota umwe urupfu rukagutwara? Cyangwa se icyo uzaba utekereza mu gihe uzaba urimo gupfa? Ibi ni ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ubwabo ariko hari n'abandi batajya bafata umwanya wo kubyibaza!

Itsinda rigizwe n'abahanga muri Chimie n'abaganga muri Amerika bakoreye amagenzura n'ubushakashatsi bwagutse ku bantu babaga barimo gupfa cyangwa bava mu rupfu, bagaragaje ko mu gihe cyo gupfa n'iminota mike mbere y'urupfu, umuntu aba afite ibyiyumviro nk'iby'umuntu urimo kureba filimi iteye ubwoba.

Muri ako kanya, ubwonko buba bugaragaza imikorere isa nk'iyo buba bufite mu gihe umuntu arimo kureba filimi iteye ubwoba.

Ubwoba buza mu bwonko bw'umuntu ugiye gupfa cyangwa urimo gupfa buva he buturuka kuki?

Hagendewe ku byagaragajwe n'iryo tsinda, ubwoba ni bwo mpamvu y'ingenzi kuri iyi ngingo kuko iyo umuntu yikanze ibyago n'akaga gashobora kumugwirira ahita asagukwa n'ubwoba bugatangira kumuyobora, maze muri ako kanya agace k'ubwonko kazwi ku izina rya 'Thalamus' kakavubura imisemburo n'ibindi binyabutabire bituma umuntu ahangayika.

Bavuga ko mu gihe umuntu arimo gupfa aba yiyumva nk'urimo kuguruka cyangwa ugonganye n'ikintu, muri aka kanya 'hypothalamus' ikavubura umusemburo wa 'Adrenaline' utuma mu mubiri witegura kugira imikorere ikwiye.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umuntu urimo gupfa aba afite ibyiyumviro nk'iby'umuntu urimo kureba  filimi iteye ubwoba asa nurimo avuza induru ariko ijwi rye ntaba abasha kuryumva kandi nta muntu n'umwe uba amwumva kuko umwuka uba wahagaze kandi ubwonko bwe burimo gutakaza ubushobozi bwo gukora.

Musinga C.

The post Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y'umunota umwe ngo umuntu apfe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/19/ubushakashatsi-bwerekanye-uko-biba-bimeze-mbere-yumunota-umwe-ngo-umuntu-apfe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)