Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwashimye abagore bakora muri I&M Bank bishyuriye abahatuye 'Mutuelle' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'aka Karere, Umwali Pauline, yabashimiye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 ubwo bamushyikirizaga impapuro z'ubwishyu (bordereaux) z'amafaranga bishyuriye aba baturage baturuka mu mirenge itanu y'Akarere ka Gasabo.

Yagize ati 'Kudufasha gushaka mituelle z'abaturage bacu batishoboye ni ikintu gikomeye cyane. Turashimira itsinda rya ba mutima w'urugo muri I&M Bank bagize igitekerezo cyiza cyo gufasha Abanyagasabo bataragira ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.'

Umuyobozi w'itsinda ry'abagore bo muri I&M Bank, Giraneza Christine, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye batekereza iki gikorwa ari uko Abanyarwanda benshi bahungabanyijwe bikomeye n'ingaruka za Covid-19, bakaba barifuje kubafasha mu bijyanye n'ubuzima.

Yakomeje agira ati 'Ndashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo babidufashijemo, by'umwihariko nkaba nshimira abari n'abategarugori ba I&M Bank bishatsemo ubushobozi bwo gutera inkunga iki gikorwa cyo kubungabunga amagara ku muryango nyarwanda.'

Kugeza ku itariki ya 29 Ukuboza 2021, abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza muri aka Karere bangana na 76%, umubare muyobozi w'Akarere yagaragaje ko ari muto ugereranyije n'aho umwaka wa mutuelle ugeze.

Ati 'Buriya iyo tutaragira nibura 80% bishyira 90% tuba tukiri hasi. Tugeze muri kimwe cya kabiri cy'umwaka tukibura abarenga 20%, gusa kubera iyi nkunga umubare urahita uzamukaho gato.'

Aka Karere kahisemo imirenge y'Akarere ka Gasabo ifite abaturage benshi batishoboye bananiwe kwiyishyurira mituelle ariyo Rutunda, Kinyinya, Remera, Gikomero na Ndera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndera, Nkusi Fabien, yashimye inkunga bahawe, avuga ko izaziba icyuho gikomeye kuko hafi 70% by'abatuye uyu murenge ari abari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'Ubudehe, baba bafite amikoro make.

Iki gikorwa ni icya mbere itsinda ry'abari n'abategarugori bo muri I&M Bank bakoze cyo gufasha abaturage mu gihe gito bamaze batangije iri tsinda, aho bavuga ko bazakomeza ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda n'u Rwanda muri rusange.

Abayobozi n'abari bahagarariye imirenge ndetse n'abakozi b'Akarere ka Gasabo bishimiye inkunga yahawe abatishoboye
Abagore bakora muri I&M Bank bari babukereye, baje kwihera amaso igikorwa cy'indashyikirwa bagezeho
Akarere ka Gasabo ntikaresa umuhigo w'abantu benshi batanga ubwisungane mu kwivuza, aho bageze kuri 76%
Abagore bakora muri I&M Bank bagaragaje ko ibikorwa nk'ibi bizakomeza
Uhagarariye itsinda ry'abari n'abategarugori muri I&M Bank, Giraneza Christine, yashimye abitanze kugira ngo ubu bufasha buboneke
Umuhango wo gushyikiriza inkunga Akarere ka Gasabo wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi b'itsinda ry'abagore muri I&M Bank
Umuyobozi w akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abari n'abategarugori bakora muri I&M Bank bishyuriye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza
Umwali Pauline yashyikirijwe bordereaux yishyuriweho mituelle y'abantu 1000
Umwali yahise ashyikiriza bordereaux abari bahagarariye imirenge itanu yahawe iyo nkunga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuyobozi-bw-akarere-ka-gasabo-bwashimye-abagore-bakora-muri-i-m-bank

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)