Umunyapolitiki utarahiriwe no gufata ubutegetsi nk'uko yabyifuje Dr Kiiza Besigye, yavuze ko mu minsi 10 ya mbere ya 2022 hari ibikorwa ategura byo kwibutsa ubutegetsi bwa NRM ko agishaka kubukuraho.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mugabo wiyamamaje Kane kose atsindwa, yavuze ko ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi riticaye ubusa rikisuganya ngo ryirukane Museveni ku butegetsi.
Bwana Besigye udasobanura icyo bazakora cyabaha ubutegetsi, yavuze ko ibi bikorwa byo kwereka amakarita atukura ubutegetsi, buzibanda ku bikorwa byinshi kandi biteguye.
Uyu mugabo wahoze ari umuganga wa Perezida Museveni, yavuze ko amashyaka menshi yashyigikiye uyu mugambi.
Uyu munyapolitiki amaze iminsi azenguruka igihugu cyose, yumvisha abaturage ko bagomba kumushyigikira bagakuraho perezida Museveni yita umunyagitugu kandi bitarenze muri 2022.
Bwana Besigye yiyamamaje kane kose ku mwanya wa perezida atsindwa na Perezida Museveni.
Muri 2011 yari yavuze ko abona Perezida Museveni atazakurwa ku butegesti n'amatora, avuga ko atazongera kujya mu cyo yitaga ikinamico
Icyakora muri 2016 yarongeye ariyamamaza nabwo aratsindwa, bimuha umuhurwe muri 2021 ntiyagaruka.
Icyo gihe yari yatangaje ko afite ubundi buryo azavana Museveni ku butegetsi, ariko ntacyakozwe.
The post Uganda: Dr Besigye yashyize ahagaragara gahunda y'ibikorwa bya 2022, birimo no gukuraho ubutegetsi bwa Museveni appeared first on FLASH RADIO&TV.