Ku ruhande rw'u Rwanda ni ku nshuro ya kabiri abikirisitu bizihije Noheli icyorezo cya Covid-19 kimeze nabi.
Kuri iyi nshuro ariko biratandukanye bitewe ahanini n'ingamba zagiye zifatwa zigamije kwirinda ikwirakwira ryacyo zirimo ko uwinjira mu rusengero agomba kuba yarikingije byuzuye.
Hirya no hino mu nsengero abakirisitu bari babukereye ngo bajye kwifatanya mu kwizihiza Noheli bafata nk'urwibutso rw'ivuka rya Yesu Kirisitu.
Mu matorero atandukanye ayizihiza wasangaga abayoboke bitabiriye ndetse abenshi bari babyambariye.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale ya Saint Michel, Consolateur Innocent yasabye abakirisitu guharanira guhinduka muri ibi bihe bazirikana ko Yezu yavutse.
Yagize ati 'Noheli ni ubuzima bw'umukirisitu kuko ari ipfundo ry'ubuzima bwe. Ibyo dusaba abakirisitu ni ukwirinda no kurinda abandi. Isi yose n'igihugu birugarijwe ubuzima busa n'aho bwahagaze. Ntabwo rero twakomeza kurebera. Umuntu udatabara abandi na we ngo yitabare nta rukundo n'ubukirisitu afite muri we.'
Yasabye abakirisitu kwirinda kwizihiza Noheli barya bakanywa bakanambara neza gusa ahubwo ko bakwiye kugira uruhare rwo guhinduka mu buryo bw'ukwemera.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amateraniro akoresha indimi mpuzamahanga muri ADEPR Nyarugenge, Munyemana Eliab yavuze ko ku banyetorero ari umwe mu minsi mikuru kandi nk'abakirisitu bakwiye kuwizihiza barangwa no kumvira.
Naho Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi muri Zion Temple, Uwamahoro Ntaganira Pascaline, yavuze ko mu bihe bya Noheli ubusanzwe basaba abakirisitu kugira umwanya wo gusabana ariko bitewe n'uko ari ibihe bya Covid-19 basabwe kwitwararika.
Ati 'Uyu munsi ni wo utwibutsa urukundo rw'Imana kuko yatwoherereje umwana wayo akaza kuducungura. Uyu munsi ntabwo wagenze neza nk'uko byari bisanzwe ariko turashima Imana ko byabashije kubaho. Ibyiza ni ukwihangana kugeza igihe ibintu bizasubirira ku murongo, tugakurikiza ibyo badusabwa kandi ni ukwikorera."
Umukirisitu wanze kwikingiza Covid-19 ni igihombo ku Itorero
Hashize iminsi itari mike humvikana inkuru z'abantu banze kwikingiza. Iyo ukurikiranye usanga impamvu zihishe inyuma y'icyo gikorwa zishingiye ku myemerere.
Hari abayobozi b'amadini batandukanye bagararaza ko kubona umukirisitu wanze kwikingiza ari igihombo kuri we no ku itorero.
Bamwe bagaragaza ko biterwa ahanini no kutamenya, kutagira ukwemera no guhuza ibidahura.
Padiri Consolateur Innocent yavuze ko abayobozi b'amadini bakwiye kubanza gufata iya mbere bagahugura abayoboke babo kandi bakanabumvisha impamvu ari ngombwa gufata urukingo no kumvira izindi gahunda za Leta.
Ati 'Uruhare rwacu ni runini, abantu babuza abandi kwikingiza bavuga ko ari itegeko ry'Imana ni abagome, abo baba bari kuyobya abantu. Icyo dukwiye gukora ni ukubegera tukabahugura, tukababwira ko badakwiye kuyobya abandi kuko kuva tukiri abana twarakingirwaga. Si ubwa mbere inkingo zibayeho kandi si n'ubwa nyuma.'
Munyemana Eliab yagaragaje ko abanyamadini bari mu bantu bumvwa na benshi bityo ko bakwiye gushyiramo imbaraga mu kwigisha abakirisitu hagamijwe kuzamura imyumvire.
Ati 'Abantu baza bashaka kumva, dukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, tugafata uwo mwanya abakirisitu baduha tukabigisha mu buryo bwose. Ntekereza ko abayobozi b'amatorero bakwiye gukorana na Leta cyane mu byerekeye gufata neza abantu b'Imana. Mu kubasobanurira rero ni ukubereka ko Imana ishaka ko imibiri ifatwa neza.'
Yagaragaje ko abahuza urukingo na Anti-Christ babiterwa no kutamenya no guhuza ibidahura.
Ntaganira Pascaline na we yavuze ko kugira ngo abantu babashe kumva neza akamaro ko kwikingiza abanyamadini bafite uruhare runini.
Ati 'Aho umuntu ari wese arizera, ni twe dufite uruhare runini kugira ngo twumvishe Abanyarwanda akamaro ko kwikingiza. Twarabibonye ko hari uruhare rugaragara, uko Covid-19 yicaga abantu ubona ko bigenda bigabanuka. Iyo hatabaho kwikingiza ibyo ntibyari kubaho.'
Mu miryango bafashe ingamba
Ubusanzwe mu bihe bya Noheli wasangaga abagize umuryango bateranira hamwe bagasangira ndetse bakungurana ibitekerezo ku byaranze umwaka ushize banategura ugiye gukurikiraho.
Ibi byakorwaga imiryango yahamagaje n'inshuti zayo bakishimana cyane ko wabaga ari wo munsi babonye badahugijwe n'akazi kabo ka buri munsi.
Kuri iyi nshuro biratandukanye kubera ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu gihugu.
Abakirisitu batandukanye bafashe ingamba ko baterana mu muryango muto aho kuba umuryango mugari nk'uko byakorwaga mbere.
Ingabire Senzoga Augusta n'abana be bane n'umugabo bari babukereye berekeje mu kiliziya gusenga. Yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kugenda nk'umuryango ari uko Noheli ibibutsa urukundo rukwiye kuranga umuryango.
Ati 'Twahisemo kuza nk'umuryango kubera ko Noheli ari iy'umuryango, akana Yezu kavukiye mu muryango. Abana bacu bari bavuye ku ishuri kandi ni umwanya twari tubonye wo gusangira uwo munezero nk'umuryango.'
Yavuze ko mu rugo bahisemo gusangira ubwabo bagafasha n'abaturanyi babo ariko ntibahurire ahantu hamwe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Sagahutu Jean Baptiste yavuze ko ibijyanye no gutumirana ngo bahurire mu rugo rwo kwa runaka muri ibi bihe bitoroshye bakwiye kubyirinda kugira ngo badaha urwaho icyorezo cya Covid-19 kigakomeza kuzonga abantu.
img486814|center>
Amafoto: Yuhi Augustin