Ukuri ni nk'inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yunze mu ry'abandi batahwemye kwerekana ko ibivugwa na Paul Rusesabagina ari ukurashya imigeri, maze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ashyira ahagaragara ubushakashatsi bucukumbuye amaze igihe akora ku binyoma Paul Rusesabagina n'abamuri inyuma bakomeje gukwiza.

Bwana Gatete N. Ruhumuliza

Aya makuru makuru atangajwe mu gihe umuryango wa Rusesabagina na bamwe mu banyamahanga bavuza induru ngo arekurwe, dore ko batarahagarika kubeshya ko ari intwari n'impirimbanyi y'uburengazira bwa muntu yashimuswe!
1. Paul Rusesabagina ntiyigeze ahisha Abatutsi bari banungiye muri 1000 Collines


Iperereza ryimbitse rya Gatere Nyiringabo Ruhumuriza rirashimangira ubuhamya bw'abahungiye muri 1000 Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko Rusesabagina yabishyuje ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n'icumbi. Abatari bafite amafaranga basinyiye ideni, abandi Rusesabagina abashumuriza abicanyi. Gatete Nyiringabo yibukije ko ubu buhamya buri no mu Gitabo'Inside the Hotel Rwanda' cya Edouard Kayihura, umwe mu bahungiye muri iyo Hotel yategekwaga na Rusesabagina.

Umunyamakuru Gatete yanagaragaje ikiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na CNN, tereviziyo y'Abanyamerika, yiyemerera ubwe ko yishyuje abahungiye muri 1000 Collines, kandi ko atabibonamo igitangaza.
2. Paul Rusesabagina si impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu


Ubucukumbuzi bwa Gatete Nyiringabo Ruhumuriza burerekana uburyo aho kuba impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, ahubwo Rusesabagina ari umwicanyi mu bandi, kuko yashinze akanashyigikira imitwe y'iterabwoba. Ibi biragaragazwa n'impapuro z'aho yagiye yoherereza amafaranga umutwe wa FDLR, abinyujije muri Western Union no muri banki ya BANCOBU yo mu Burundi. Ibi byanavuzwe kandi mu buhamya bwa Col. Noheli Habiyaremye wahoze muri FDLR, akaza gufatirwa mu Burundi agiye kuzana ayo mafaranga, mbere y'uko yoherezwa Rwanda.

Ubwo mu rugo rwe i Buruseli mu Bubiligi hasakwaga, mu maso ya polisi y'icyo gihugu, ibimenyetso byahatahuwe birerekana uburyo Rusesabagina ari Bin Laden w'Umunyarwanda.
Amajwi n'ashusho bya Paul Rusesabagina yigamba ko afite 'urubyiruko rwafashe intwaro rukajya ku rugamba rw'impinduramatwara mu Rwanda', nawe ubwe iyo ayabonye ibikoba biramukuka, kuko yumva agomba kuryozwa ubugome 'urubyiruko' rwe rwa FLN rwakoreye Abanyarwanda. Ntiwaharanira uburenganzira bwa muntu uri n'umwicanyi icyarimwe!
3. Paul Rusesabagina ntiyashimuswe.

Ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, abamushyigikiye barasakuje ngo yarashimuswe. Nyamara Rusesabagina yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku bushake bwe, anyura i Dubai mbere yo gufata indege yamuzanye mu Rwanda, ntawe ubimuhatiye.

Ubushakashatsi bwa Gatete Nyiringabo bwatangaje ko Ibihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu byamenyesheje abategetsi b'Amerika ko Rusesabagina atigeze atabwa muri yombi i Dubai ngo ajyanwe mu ndege ku ngufu, ko rero mu rugendo rwe nta muntu uwo ari we wese wamutegetse gufata icyerekezo adashaka. Ibi ngo n'ubutasi bwa Amerika bwarabigenzuye, bwemeza ko Rusesabagina yarushijwe ubwenge yibona ageze mu Rwanda, ko rero bitakwitwa 'gushimutwa'.

4. Paul Rusesabagina nta yicarubozo yakorewe


Umunyamakuru Gatete Nyiringabo avuga ko Paul Rusesabagina akigera mu Rwanda, inzego z'ubutabera zagize impungenge ko ashobora kugira ubwoba bukabije bikaba byanamuviramo urupfu cyangwa uburwayi bw'umutima. Byatumye abayobozi banyuranye bamuba hafi baramuhumuriza, bagira bati:' Shyira umutima hamwe, aha uri ni iwanyu mu Rwanda, ntawe uzakugirira nabi'.

Abakozi bo muri Hoteli Lemigo yamutekeraga batanze ubuhamya bavuga ko yahabwaga ifunguro yihitiyemo, yewe akarenzaho umuvinyo, ibintu ubundi bitamenyerewe ku mfungwa ikurikiranyweho ibyaha bikomeye nk'ibya Rusesabagina.

Ubwo yaganiraga na New York Times ndetse na The East African akimara gufatwa, Rusesabagina yivugiye ko yakiriwe neza cyane, ndetse anahabwa uburyo bwo kuvugana n'umuryango we. Ibyo gukorerwa iyicarubozo abo mu muryango we bavuga, nabo bazi ko ari ukuremekanya ibitarigeze bibaho.
5. Paul Rusesabagina ntiyimwe abanyamategeko yihitiyemo


Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga, ngo yari afite amadolari y'Amerika 2.000. Ubugenzacyaha bwumvaga yakwiyishyurira abanyamatego nibura mu gihe cy'ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Babikojeje Rusesabagina arabyanga, avuga ko ayo madolari ari'agahamba' atapfa gukoraho. Byahawe agaciro, hemezwa ko azahabwa abamwunganira nk'umuntu'utishoboye', maze yohererezwa abanyamategeko 3 ngo yihitiremo uwo ashaka. Umunyamakuru Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yashyize ahagaraga ibaruwa(yandikishije intoki) Paul Rusesabagina ubwe yandikiye Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, amushimira 'byimazeyo' kuba yamwoherereje abanyamategeko akihitiramo 2 yifuza. Muri iyo baruwa Rusesabagina avuga ko yaganiriye n'abo bavoka, agahitamo Me Nyembo Emeline na Me Rugaza David.

Iyo urebye ukuri kwacukumbuwe na Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ndetse n'abandi bantu bagiye berekana uburyo Rusesabagina ari rusisibiranya ukaze, wibaza impamvu abashyigikiye Rusesabagina binangira, bagakomeza guha agaciro no gukwirakwiza ibinyoma, kandi hari ibimenyetso bivuguruza amatakirangoyi ye.

Icyakora abasesenguzi babwiye Rushyasha ko abo bari inyuma ya Rusesabagina atari uko bayobewe ukuri, ko ahubwo bakwirengagiza nkana, kubera urwango basanzwe bafitiye uRwanda n'abayobozi barwo.
Abo basesenguzi kandi banavuga ko abarwanirira Rusesabagina intambara idashoboka n'ubundi aribo bamushyigikiye mu migambi ye mibisha, bagaterwa isoni no kumva amahano y'inkoramutima yabo yaragiye ahabona.

Bararushywa n'ubusa ariko, burya ukuri ni nk'inkorora, n'iyo wasisibiranya ute kugera aho kukigaragaza.
Rushyashya iboneyeho gushimira umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ku kazi k'indashyikirwa yakoreye abakunda ukuri.

umukuriye ingofero!

The post Ukuri ni nk'inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ukuri-ni-nkinkorora-ntiguhishwa-andi-makuru-acukumbuye-ku-binyoma-byose-bya-paul-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuri-ni-nkinkorora-ntiguhishwa-andi-makuru-acukumbuye-ku-binyoma-byose-bya-paul-rusesabagina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)