Sergent Lubega Ibrahim yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gusezerwa kimwe n’abandi banyamahanga bari bazirimo.
Ni umwe mu barwanyi 37 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.
Ubushinjacyaha bugaruka ku mateka ya Rtd Sergent Lubega Ibrahim bwagize buti “Uyu Sergeant Rubega Ibrahim yigeze kuba umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zikiri APR, aho yaje gusezererwa mu bari abanyamahanga akaba afite ubwenegihugu bw’abagande.”
Bwakomeje buvuga ko mu 2018 aribwo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa P5.
Buti “Bigeze mu 2018 nibwo yafashe umugambi wo kwihuza ndetse agasanga umutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Minembwe icyo gihe yanyuze i Burundi. Yavuye Uganda ajya i Burundi, ageze aho i Burundi yakirwa na bamwe bo mu nzego zishinzwe iperereza barimo uwitwa Maj Bertin arangije amushyikiriza uwitwa Rashid ari naho yavuye ajya kuri Hoteli yanyuzemo.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwo uyu mugabo yari akiri i Burundi ngo yaje kugirana ibiganiro na Ben Rutabana wari usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba no mu bayobozi ba P5.
Buti “Aho akiri i Burundi yavuganye n’uwitwa Ben Rutabana, umwe mu bayobozi ba P5 amubwira imigabo n’imigambi ya P5 amubwira intego P5 ifite. Kuri telefone bavugana anamubwira ko ikigenderewe ari ugutera u Rwanda bakavanaho ubutegetsi buriho hakoreshejwe inzira y’intambara.”
“Yarabyemeye yambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajya mu Minembwe asanga izindi ngabo zitemewe zari zibumbiye mu mutwe wa P5 bakomezanya gukora amahugurwa no kunoza umugambi wabo.”
Muri Mata 2019, Rtd Sergent Lubega Ibrahim n’abandi barwanyi bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bagana muri Kivu y’Amajyaruguru bagambiriye kunyura mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bakagaba igitero k’u Rwanda kugira ngo bagere ku ntego yabo yo kuvunaho ubutegetsi buriho mu gihugu.
Iki gihe ngo “ntibyabahiriye kuko bageze mu gice cya Masisi aribwo bagabweho igitero n’Ingabo za Congo zirabatatanya bamwe barafatwa abandi bihuza n’umutwe wa RUD-Urunana ndetse na FDLR-FOCA, umutwe wayoborwaga na Gen Afurika bakomeza umugambi wabo ariwo waje kuvamo igitero cyagabwe ku itariki 4 Ukwakira 2019 mu Karere ka Musanze”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinjiye ku buremere bw’ibyaha, Rtd Sergent Lubega Ibrahim akurikiranyweho birimo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no kubuhirika, iterabwoba n’icy’ubwicanyi bumusabira gufungwa burundu.
Rtd Sergent Lubega Ibrahim yavuze ko atigeze ava i Bugande afite intego yo kujya mu mitwe irwanya u Rwanda ko ahubwo yagiye i Burundi muri gahunda yo kwakira imodoka.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko atemeranye n’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha kuko ngo atigeze asezerwa mu gisirikare ahubwo yavuyemo ku bushake bwe.
Yavuze ko iyo aza kuba afite gahunda yo kujya mu nyeshyamba yari kuba yarabikoze mbere kuko yabanje kuba muri Kigali akora akazi gasanzwe, nyuma y’uko asezerewe mu gisirikare.
Ati “Njye gahunda yamvanye mu rugo yari ubucuruzi, ntabwo nari ngiye kubonana n’abo basirikare.”
Abo barwanyi uko ari 37 bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma y’ibitero byagabwe k’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze byakomerekeyemo abatari bake ndetse 15 bakahasiga ubuzima.
source : https://ift.tt/3xV3Pfo