Umuhangamideli Sonia Mugabo yasabwe aranakobw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ejo kuwa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Sonia Mugabo yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzuye, arenzaho emoji y'umutima.

Niwo munsi yatangirijeho umushinga w'ubukwe n'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y'urukundo na Diego.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Sonia yasohoye amafoto atatu yafashwe mu muhango wo gusaba no gukwa kwe, buri foto ayiherekeresha ibyiyumviro bye.

Yasohoye ifoto ari kumwe n'abamuherekeje 15, bambaye imikenyero myiza cyane isa, ndetse na marraine wa 16, aho yanditse abashima ku bwo kubana nawe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko anyurwa n'ubushuti bafitanye kuva ku munsi wa mbere. Ati 'Ndabakunda.'

Yasohoye kandi ifoto ari kumwe n'umugabo we, iruhande rwabo hari 'Parrain' na 'Marraine', avuga ko 'Ndatekereza byaragombaga kubaho'.

Yanasohoye ifoto yanditseho ko 'Papa na Mama kuba umukobwa wanyu nibyo byishimo by'ikirenga kuri njye. Ndizera nabateye ishema.'

Ubwo muri Nzeri 2021, yambikwaga impeta, Sonia yabwiye INYARWANDA ko aziranye na Diego kuva mu 2017. Icyo gihe yagize ati ati 'Tuziranye kuva mu mwaka wa 2017 ariko umwaka urashize turi mu rukundo.'

Sonia Mugabo ni we washinze inzu y'imideli ya SM [Sonia Mugabo], ndetse aherutse gushyira ku isoko imyambaro mishya y'abagore yahanze muri iki gihe cya Covid-19.

Inzu ye y'imideli yibanda cyane mu gukora imyenda yambarwa n'igitsina gore. Ni umwe bahanzi b'imideli bakomeye mu Rwanda, byanamuhesheje kujya ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanga icyizere ku mugabane wa Afurika.

Yambika abakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, abo mu muryango wa Perezida Paul Kagame, ndetse imyenda ye yakunzwe cyane n'umugore wa Perezida São Tomé & Príncipe n'abandi barimo ibyamamare.

Diego Twahirwa watanze inkwano mu muryango wa Sonia Mugabo ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n'ubuhinzi bw'urusenda mu Rwanda, aho yashinze ikigo yise Gashora Farm, ndetse aherutse kubona isoko rikomeye ryo kurwohereza mu Bushinwa.

Umushinga we ubarirwa muri za miliyari. Yagiye amurika umushinga we hirya no hino ku isi ndetse ahura n'abakomeye benshi. Atanga ibiganiro bihugura urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere yaba mu Rwanda no hanze yarwo.


Sonia Mugabo washinze ikigo 'Sonia Mugabo' yasabwe aranakobwa. Abarimo Ange Kagame bagaragaza ko batewe ishema n'intambwe yateye

Abagera kuri 15 barimo na Ange Kagame ni bo baherekeje Sonia Mugabo mu muhango wo gusabwa. Yabashimiye ubwitange n'ipfundo ry'ubushuti bafitanye

Sonia Mugabo n'umukunzi we batangije umuryango mushya…Tariki 4 Ukuboza 2021, yabaye urwibutso rukomeye kuri bo kuko bahuje imiryango


Sonia Mugabo avuga ko imyaka itatu ishize aziranye na Diego Twahirwa

AMAFOTO: Chris Schwagga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112245/umuhangamideli-sonia-mugabo-yasabwe-aranakobwa-amafoto-112245.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)