Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria uheruka mu Rwanda, Ric Hassani yavuze ko kuva yaririmba indirimbo ya Meddy yitwa Slowly ikimuzenguruka mu mutwe nk'isereri.
Uyu muhanzi mu mpera z'icyumweru gishize tariki ya 4 Ukuboza 2021 yari mu Rwanda aho yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya 'Fantasy Music Concert' batumiwemo na Symphony Band cyabereye muri Kigali Convention Center.
Uyu muhanzi ubusanzwe aririmba indirimbo ze ariko iyo ari ku rubyiniro avangamo n'iz'abandi, yaje kuririmba indirimbo ya Meddy yitwa Slowly yatumye abari bitabiriye icyo gitaramo bamwiyumvamo kurushaho.
Ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 6, Ric Hassani abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko iyi ndirimbo kuva yayiririmba ikimuzenguruka mu mutwe nk'isereri.
Ati 'ubu indirimbo ya Meddy 'Slowly' ntishobora kumva mu mutwe kuva nayiririmba mu gitaramo. Urakoze Rwanda.'
Muri Kanama 2017 nibwo umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yasohoye iyi ndirimbo 'Slowly', ikaba imaze kurebwa n'abantu miliyoni 59 kuri YouTube.
Now, Meddy's "Slowly" wouldn't leave my head since I'd sang it at the concert 🤦🏿â♂️, thanks Rwanda.
â" Ric Hassani (@RicHassani) December 6, 2021