Umuhanzi wibihangano byo kuramya no guhimbaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wakuze aririmba mu makorali, Julia yashyize indirimbo yise 'Imbuto' ikangurira abantu guhora bari maso bagakora ibikorwa byiza, yaba mu bihe bikomeye n'ibyoroheje by'ubuzima kubw'ingororano z'ahazaza.

Mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA yagize ati:''Ndi umuhanzi utangira mfite Indirimbo imwe yitwa imbuto, intego yanjye nyamukuru  ni ugushishikariza abantu gukuricyira Yesu  nkanabahamagarira gukora ibyo yesu atwifuzaho.''

Akomeza agira ati:''Hashize igihe kinini ndirimba muri za chorale gusa kuririmba ku giti cyanjye bwo ni ubu mbitangiye. Icyo nasaba abakunda ibihango by'umwuka, ni uko mbakunda cyane kandi nzajya nkomeza kugerageza mu bushobozi bwanjye kubaha indirimbo, kandi mbifurije kwishimirwa n'Imana muri ibi bihe bisoza umwaka.''

Amashusho y'indirimbo 'Imbuto' umuhanzikazi Julia ahamya ko nayo ari mu nzira. Ubusanzwe Julia akaba yariswe n'ababyeyi Mukarukundo Julienne nyamara aza guhitamo korohereza abantu bazakomeza kumushyigikira mu muziki we yiyita 'Julia'. Ni umukobwa w'imyaka 20 utuye muri Gasabo, wanyuze kandi mu buzima bukomeye kubera ko yakuze ababyeyi batabana byatumye no kwiga kwe kugenda kuzamo ibibazo. kurii ubu akora umwuga w'ubudozi niwo umutunze, afatanya n'ubuhanzi bw'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA JULIA UMUHANZI MUSHYA MU NDIRIMBO ZO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA WITEGURA GUSHYIRA AMASHUSHO HANZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113051/umuhanzi-wibihangano-byo-kuramya-no-guhimbaza-imana-wanyuze-mu-buzima-bukomeye-julia-yashy-113051.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)