Umukinnyi ukomeye muri Manchester United yatangaje ko ashaka kuyivamo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick yemeje ko rutahizamu Anthony Martial yamusabye gusohoka muri iyi kipe akaba yajya gukina ahandi.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyaraye kibaye mw'ijoro ryo kuwa 26 Ukuboza 2021, uyu mutoza yavuze ko Martial yamubwiye ko yifuza gusohoka mw'ikipe ya Manchester United yakiniye guhera muri 2015 kugeza ubu.

Uyu musore waje mw'iyi kipe yitezweho byinshi harimo no gutwara Ballon d'or, ntibyamuhiriye doreko no kugaragara ku rutonde rw'abicaye ku ntebe y'abasimbura bisigaye bigoranye.

Mu magambo ye, Ralf Rangnick yagize ati:'Njye na Martial twaraganiriye bihagije, yambwiye ko mu myaka hafi irindwi amaze akinira iyi kipe,igihe ari iki ngo abe yajya gukina ahandi. Icyifuzo cye ndacyumva kandi ndagikurikirana, gusa ntabwo twari twabona ikipe imwifuza, tuzagendera kuri gahunda z'ikipe yacu doreko hari amarushanwa menshi tugifite yo gukina, ubwo ibizakunda nibyo tuzakora'.

Martial w'imyaka 26 afitanye amasezerano na Manchester United azarangira mu mpeshyi ya 2024 kuri ubu, amwe mu makipe bivugwa ko amushaka harimo Sevilla yo muri Espanye imwifuza nk'intizanyo.



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-muri-manchester-united-yatangaje-ko-ashaka-kuyivamo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)