Umukirisitu utazikingiza ntazaza muri Misa kuri Noheli -Musenyeri Hakizimana Célestin - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Yabibwiye IGIHE nyuma y’uko hari bamwe mu baturage banga kwikingiza bitwaje imyemerere n’ubuhanuzi bakavuga ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rukomoka kwa Satani cyangwa abarukoze hari ibindi bintu bibi bagamije kugirira ikiremwamuntu.

Diyoseze ya Gikongoro ayoboye igizwe n’Akarere ka Nyamagabe, igice kimwe cy’uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Huye.

Musenyeri Hakizimana yagize ati “Ibyo kwikingiza tubikangurira abantu dufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kuko inkingo ziza bwa mbere Musenyeri na Meya twagiye kwikingiza dutanga urugero, no ku rukingo rwa kabiri ni ko twabigenje kandi tukabibwira n’abapadiri n’abakirisitu.”

Yakomeje avuga ko batanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bagiye mu misa bakingirwe mu buryo bworoshye.

Ati “Twatanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bahakingirirwe ndetse baduha n’itangazo turitanga mu Kiliziya kugira ngo abantu nibava mu misa bajye kwikingiza aho ngaho.”

Musenyeri Hakizimana yavuze ko hari n’Abapadiri banze kwikingiza bigera aho babafatira ibyemezo.

Ati “Mbere wabonaga bafite ubwoba bwo kwikingiza n’Abapadiri bangaga kwikingiza rwose, ariko ndababwira ngo utazikingiza ntazasoma Misa, kandi umukuriyeho misa nta kindi aba asigaranye, bahise bajya kwikingiza.”

Yavuze ko bateganya gukora inama n’Abapadiri kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19 bashishikariza abakirisitu kwikingiza hakiri kare.

Ati “Hanyuma vuba aha tuzakora inama n’Abapadiri yo kurushaho kubikangurira abakirisitu no kugira ngo dushyireho agashya muri Gikongoro. Numva dushaka ko umuntu azajya aza mu misa azajya atwereka ko yikingije, utazikingiza tuzamubwira ko kuri Noheli atazaza mu Misa kandi tuzabigeraho.”

Hari bamwe mu baturage bo muri Diyoseze ya Gikongoro babwiye IGIHE ko hari amakuru bagiye bumva avuga nabi urukingo rwa Covid-19 batinya kwikingiza.

Mukantwari Agnes wo mu Karere ka Nyaruguru ati “Abantu baravugaga ngo urushinge urwiteje arapfa, abandi bakavuga ibihuha bitandukanye ku buryo nanjye natinye kwikingiza. Gusa ubuyobozi bwaratwigishije ndetse no mu rusengero batugira inama noneho turemera turikingiza kandi ntacyo twabaye. Naho ubundi twari twabanje kugira ubwoba.”

Musenyeri Hakizimana yabibukije ko kwikingiza birinda abantu icyorezo cya Covid-19 kandi udashaka kwirinda atagomba kwanduza abandi, agira inama abaturage ko bakwiye kumvira abayobozi kuko bugamije ineza yabo.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko bashyize imbaraga mu gukangurira abakirisitu kwikingiza icyorezo cya Covid 19 kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze
Musenyeri Hakizimana asaba abakirisitu kwitabira kwikingiza kuko urukingo rufasha mu guhangana na Covid 19
Abapadiri bari banze kwikingiza muri Diyosezi ya Gikongoro bagiriwe inama bahindura imyumvire
Umukirisitu utazakingiza ashobora kutazemererwa kujya mu misa kuri Noheli
Kuri za Kiliziya, nta bantu bari bamerewe kugendagenda hanze nk'uko mbere byabaga bimeze

[email protected]




source : https://ift.tt/3qbQV9o
Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Tuzaza mu nzu y imana niyo twhagarara muri metero 100, Yes abane namwe

    ReplyDelete
Post a Comment