Umunyamahirwe wa mbere yegukanye moto muri tombola ya Canal+ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi tombola iri muri poromosiyo Canal+ yageneye abakiliya bayo mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye.

Umukiliya wa Canal+ uguze ifatabuguzi ahita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose, akaninjira muri tombola imuhesha ibihembo birimo televiziyo, telefoni zigezweho, ikarita zo guhaha, ifatabuguzi ry'ubuntu na moto nk'igihembo nyamukuru.

Kuri uyu wa Kane, tariki 23 Ukuboza 2021, mu kibanza cya Canal+ Rwanda kiri i Gikondo ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga, hatangiwe ibihembo binyuranye byatsindiwe n'abanyamahirwe bari muri iyi tombola.

Mu bihembo byatanzwe harimo Smart TV ebyiri, ifatabuguzi ry'ubuntu rifite agaciro k'ibihumbi 30.000 Frw ndetse ku nshuro ya mbere, hanatangwa moto nk'igihembo nyamukuru.

Habumugisha watomboye iyi moto yagaragaje ibyishimo nyuma yo gutungurwa no kuba atsindiye igihembo gifite agaciro gahambaye mu gihe yari yaguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 5 Frw.

Yagize ati "Ndishimye cyane mu buryo budasanzwe, mu mpera z'icyumweru gishize naguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 5 Frw kugira ngo ndebe amashene anyuranye aboneka kuri Canal+, none ntomboye moto.''

Nemeye Platini usanzwe ari Ambasaderi wa Canal+ washyikirije abatsinze ibihembo
yaboneyeho gushishikariza Abaturarwanda kuyoboka iyi sosiyete kuko ku bwe ayifata nk'urugo rw'imyidagaduro.

Rwigema Paterne ukora mu Ishami rishinzwe kwamamaza no kwita ku bakiliya ba Canal+ Rwanda yashimiye abatsinze, anibutsa abaturarwanda ko ibihembo bigihari bizarangirana n'impera z'ukwezi k'Ukuboza 2021.

UmukiLiya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya Canal+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money akanda (*500*7#) cyangwa se akifashisha Ecobank Mobile App.

Mu banyamahirwe hari abatahanye televiziyo
Yahawe ifatabuguzi ry'ibihumbi 30 Frw kuri dekoderi ya Canal+
Platini ashyikiriza urufunguzo umunyamahirwe watsindiye moto



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamahirwe-wa-mbere-yegukanye-moto-muri-tombora-ya-canal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)