Umunyamakuru w'imikino ukunzwe mu Rwanda ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Rugangura Axel yaciye amarenga y'uko ari mu rukundo n'inkumi yibera muri Amerika.
Axel akaba ari mu rukundo n'umukobwa witwa Ashley Jojo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Axel yaciye amarenga ko bari mu rukundo nyuma y'ifoto y'iyi nkumi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaherekezwa n'amagambo agira ati "Umurongo w'ubuzima.'
Ntabwo aba bombi bakunze kugaragarizanya urukundo rwabo ariko bakunze guca amarenga yarwo binyuze mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.
Ashley Jojo amakuru avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yayize muri APE Rugunga.
Ifoto Axel yifashishije agaragaza ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa
Iby'urukundo rwabo ntibakunze kubishyira hanze
Imiterere ye ntacyo wagaya
Ashley yavuye mu Rwanda arangije amashuri yisumbuye
Axel Rugangura asanzwe ari umunyamakuru w'imikino ukomeye