Umurenge wa Kigali: Bamaze amezi abiri basaba gusanirwa inzu, amaso yaheze mu kirere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu batuye mudugudu wa Makaga, mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Kigali bavuga ko bafite impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga bitewe nuko zatangiye gusenyuka, kandi ngo bamaze amezi abiri, basaba ko basanirwa inzu zabo ariko ngo barategereje baraheba.

Ukinjira muri uyu mudugudu urabona amwe mu mazu yatangiye kwiyasa, andi amatafari yarasenyutse agwa imbere mu nzu, kubera umuyaga n'imvura ubu ntarasakarwa.

Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye n'itangazamakuru rya Flash baravuga ko hashize amezi abiri bagejeje iki kibazo mu buyobozi ariko ngo nta isubizo barahabwa.

Barasaba ko basanirwa amazu yabo kuko bafite impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga

Mpayana Leonard Yagize ati 'Twatujwe hano turi imiryango itishoboye, noneho inzu zikagenda zigwa, mpamagara Akarere, mpamagara umurenge, mpamagara na Minaloc,  ariko nta gisubizo bampaye. Nari mu nzu itafari ringwaho, nta kindi nkeneye n'ubuvugizi ndagira ngo nsanirwe inzu yanjye kuko ndara aho bwije ngeze.'

Mugenzi we nawe inzu yasenyutse Yagize ati 'Inzu yanjye yaragurutse nyereka abo ku murenge, bivuze ko umuyaga ugarutse ni ukuvuga ko inzu yahita igenda kandi nta bushobozi mfite. Uwo tubana afite ubumuga ntiyabasha gusana, nta bushobozi dufite. Turifuza ko bazidusanira bakadushyiriramo isima n'umucanga n'ubuyobozi burabizi.'

Munyana Annonciata Yagize ati 'Niba inzu yarasenyutse, mu gihe cy'izuba bisobanuye ko izi nzu  zasondetswe. Twebwe dukeneye ubuvugizi bw'inzego zo hejuru, basondetse ubuyobozi bubireba ariko nta buyobozi dufite.'

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigali Bwana Ntirushwa Christophe, avuga ko ikibazo cy'inzu zasenyutse bazi ari ebyiri gusa, kandi ziri gusanwa, ibindi bakazabikurikirana.

Yagize ati 'Inzu 2  zagize ibibazo by'ibiza ko turimo tuzisana? Zigomba kuba zanarangiye. Ubwo nabo ikibazo nikiragaragara tuzazisana.'

Imiryango ituye muri uyu mudugudu wa Makaga igera kuri 96, abahatuye bavuga ko izi Nzu zubakiwe iyo imvura iguye ibisenge bikunze kuguruka, ubuyobozi bugaragaza ko butigeze bubimenyeshwa.

AGAHOZO AMIELLA

The post Umurenge wa Kigali: Bamaze amezi abiri basaba gusanirwa inzu, amaso yaheze mu kirere appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2021/12/10/umurenge-wa-kigali-bamaze-amezi-abiri-basaba-gusanirwa-inzu-amaso-yaheze-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umurenge-wa-kigali-bamaze-amezi-abiri-basaba-gusanirwa-inzu-amaso-yaheze-mu-kirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)