Umuryango Pan-African Movement mu Rwanda urateganya inama muri Mutarama 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'uwo muryango mu Rwanda nk'uko byatangajwe n'Ubuyobozi bwawo, iteganyijwe ku itariki ya 8 Mutarama 2022 saa tatu za mu gitondo, ikazabera mu cyumba cy'inama cy'Umutwe w'Abadepite ku Kimihurura.

Ni Umuryango watangijwe mu Rwanda ku itariki 8 Kanama 2015, hatorwa abayobozi bawo batandukanye, Umuyobozi mukuru wawo akaba ari Musoni Protais. Mu ijambo uwo muyobozi yavuze kuri uwo munsi wo gutangiza 'Pan- African Movement mu Rwanda, yahamagariye abawugize gukomeza urugamba rwo kurwanya ubukoroni kuko ntaho bwagiye mu gihe Abanyafurika bagitegera amaboko abaturage bo ku yindi migabane.

Yagize ati 'Ba mpatsibihugu ntaho bagiye, baje mu bundi buryo bwo gutanga inkunga, bwa gisirikare n'ibindi, ariko nta kuganya, ahubwo reka duhuze imbaraga dukore. Uyu muryango uzadufasha kwagura gahunda ya ndi Umunyarwanda ikaba ndi Umunyafurika'.

Ni inama izaterana ifite insangamatsiko igira iti 'Twongere ikibatsi mu guteza imbere ubumwe n'ubufatanye hagati y'Abanyafurika, tugamije iterambere rirambye kugira ngo tuzagere ku ntego za Afurika twifuza muri 2063'.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuryango-pan-african-movement-mu-rwanda-urateganya-inama-muri-mutarama-2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)