Umuzamu yamaze iminota cumi n'itanu wenyine mu kibuga atazi ko umukino wahagaritswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka w'1937, mu Bwongereza habereye umukino w'umupira w'amaguru wahuzaga ikipe ya Chelsea na Charlton Athletic, muri uwo mukino habayemo ikintu kidasanzwe kandi kinasekeje, aho umusifuzi yahagaritse umukino ku munota wa 60 abakinnyi bose bakava mu kibuga, naho Samuel Bartram wari umunyezamu w'ikipe ya Charlton Athletic  we akigumira mu kibuga arinze izamu ry'ikipe ye atazi ibyabaye.

Byari ku munsi wa Noheli muri uwo mwaka nyine w'1937 nibwo amakipe yombi yahuriye ku kibuga cy'ikipe ya Chelsea; Stamford Brigde, ubwo umukino wari urimbanije mu gice cya kabiri cy'umukino, kuri stade no mu kibuga by'umwihariko hatangiye kubudika igihu kugeza ubwo umusifuzi afashe icyemezo cyo guhagarika umukino ku munota wa 60 ushyira uwa 61 w'umukino.

Inkuru dukesha urubuga rwa futbolretro ivuga ko abakinnyi bose n'abasifuzi bahise bava mu kibuga berekeza mu rwambariro, Sam Bartram we ngo ntiyigeze yumva ifirimbi y'umusifuzi ihagarika uwo mukino kubera urusaku rw'abafana bari bari inyuma ye kandi ntiyashoboraga no kureba mu ntambwe nyinshi imbere bitewe n'igihu gikomeye cyari cyabuditse mu kibuga.

Samuel Bartram

Ubwo umukino wahagarikwaga, kubera ko we yari amaze kohereza ishoti imbere ngo yiyumvishaga ko bagenzi be bari barimo gukinira mu rubuga rw'ikipe ya Chelsea, mbese yumvaga ikipe bahanganye yasumbirijwe cyane ku buryo itabashaga kugera imbere y'izamu ryabo.

Kubera ikizere cy'uko bagenzi be bari imbere bashaka kubona igitego cya kabiri dore ko kugeza kuri uwo munota amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe, ngo yabonaga amashusho asa n'atagaragara neza imbere mu kibuga ubwo nyine agakomeza kwibwira ko ari bagenzi be.

Kera kabaye ngo yagiye kubona abona ishusho y'umuntu ugenda aza amusanga, amugeze imbere ku buryo abasha kumenya uwo ari we, ngo yasanze ari umupolisi wo kuri stade, aramubaza ati 'Urakora iki aha kandi abandi bagiye? ati umukino umaze iminota 15 uhagaritswe.'

Ayo ni amagambo ye yiyandikiye mu nyandiko ivuga ku buzima bwe, yakomeje avuga ati 'Ubwo nahise nimyiza imoso nerekeza mu rwambariro n'agahinda kenshi, siniyumvishaga ukuntu bagenzi bange bashobora kunyibagirwa kandi nitanga uko nshoboye kugirango ikipe yacu ibashe gutsinda, nageze mu rwambariro nsanga abandi bakinnyi bamaze koga no kwambara indi myenda maze batangira kumpa urw'amenyo.'

Samuel Bartram yavutse mu mwaka w'1914, yitaba Imana mu mwaka w'1981. Yakiniye ikipe imwe gusa nk'uwabigize umwuga ari yo ya Charlton Athletic.

Musinga.C

 

 

The post Umuzamu yamaze iminota cumi n'itanu wenyine mu kibuga atazi ko umukino wahagaritswe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/11/umuzamu-yamaze-iminota-cumi-nitanu-wenyine-mu-kibuga-atazi-ko-umukino-wahagaritswe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)