Umutoza wa Gasogi United, Guy Bukasa yavuze ko ibya myugariro wayo Mbogo Ally muri iyi kipe byarangiye atazongera kumukoresha umushaka yamusanga mu kimoteri.
Ni nyuma y'amakosa uyu mukinnyi yaraye akoze mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 5 baraye bahuyemo na APR FC ikabatsinda 2-0.
Mbogo Ally wari wabanje mu kibuga yagiye agaragaza gukora amakosa ya hato na hato atari ngombwa harimo n'ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves, igice cya kabiri kigitangira yahise asimbuzwa.
Nyuma y'uyu mukino, Guy Bukasa yahise atangaza ko iby'uyu mukinnyi muri Gasogi United birangiye, kuko ngo ntabwo yajya ahora asubiramo amakosa amwe.
Ati "Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye muri Gasogi birangiye, ndabivuze kumugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino."
Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.
Ati "Numvaga amajwi y'abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y'ikibuga, mushyire hanze y'ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda (...) ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo."
Mbogo Ally yinjiye muri Gasogi United muri uyu mwaka w'imikino avuye muri Kiyovu Sports yanze kumuha amasezerano mashya, yakiniye kandi amakipe arimo Espoir FC na Bugesera FC.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-mu-bakinnyi-ba-gasogi-united-yamaze-kujugunywa-mu-kimoteri