iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo, bahange n’udushya mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bibangamira iterambere ry’abaturage by’umwihariko urubyiruko.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk’uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hari imishinga yahanzwe, inafashwa kwaguka.
Yagize ati “Kuva iAccelerator itangijwe mu 2016, hakiriwe abarenga 2500 bafite imishinga itanga ibisubizo by’ibibazo ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko. Muri bo 80 bahuguwe ku kunononsora imishinga no kuyimurikira abandi. Imishinga 11 yagizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo 36 yahawe inkunga n’andi mahugurwa y’inyongera biganisha ku gutangiza ishoramari.’’
Igikorwa cyo gutangiza iAccelerator ku nshuro ya kane cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi kuri uyu 8 Ukuboza 2021.
Mu ijambo yavuze ayitangiza, Umutesi yabwiye urubyiruko ko rufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo birwugarije.
Yakomeje ati “Mwiyizere, mwabishobora.’’
Muri uyu mwaka iAccelerator izibanda ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubwo mu mutwe; izi ngingo zatoranyijwe hashingiwe ku bushakashatsi bwo mu mwaka ushize bwakozwe harebwa ibibazo byugarije umuryango.
Umutesi yifashishije ijambo ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, rivuga ko ‘buri kiragano kigira intego yacyo’ mu kubwira urubyiruko ko rufite amahirwe yo kugira ibyo rukora.
Yakomeje ati “Iki ni igihe cyo guhanga udushya no kugaragaza impinduka. Ntidushidikanya ko mwifitemo ubushobozi bwo kuba ku isonga ry’impinduka zikenewe mu buzima bwanyu n’ubwa sosiyete mubarizwamo.’’
Yabwiye urubyiruko ko rufite ubumenyi, ubushobozi n’ubushake bwo guhanga udushya.
Ati “Ubuzima bwo mu mutwe bugomba gusigasirwa. Ubuzima bw’imyororokere ni ubuzima butugira abo turi bo. Tubitezeho umusanzu cyane ko mwiga mu ishami ry’ubuvuzi.’’
iAccelerator icyiciro cya kane yatangijwe mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Covid-19, nacyo gishobora kubangamira ubuzima bwo mu mutwe.
Ubwo yatangizwaga hanatanzwe ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko.
Iki kiganiro cyatanzwe n’abarimo Yvonne Uwamahoro, Umuyobozi wa Serivisi z’Ubuzima bwo mu Mutwe muri mHub Rwanda; Rwiyemezamirimo akaba n’Umuganga, Dr. Jean Berchmans Uwimana; Dusenge Ariane, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) na Mick Ndayishimiye, watsinze muri iAccelerator 2019, abikesha umukino yise ‘Urukundo’. Cyayobowe na Christelle Giraneza.
Ndayishimiye yahaye urubyiruko umukoro wo gutekereza ku mushinga utanga impinduka aho rutuye.
Ati “Dufite ubumenyi n’ubushobozi sosiyete ishaka. Ntimwitinye kuko hari ibisubizo mwatanga ku bibazo bihari. Ubumenyi mufite mubukoreshe kugira ngo mwungure umuryango.’’
Aba bose bahurije ku gushakira umuti ibibazo biri muri sosiyete bigizwemo uruhare na buri wese.
Dusenge Ariane yasobanuye ko abafite ubumuga bagifite ibibazo byo kugera ku makuru ajyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ariko bakwiye gufashwa.
Ati “Abatanga serivisi barimo abajyanama b’ubuzima, abaganga n’abandi bahabwa ubushobozi bwo kubafasha. Ni imbogamizi ikomeye kuko bazi ko ubumuga ari ugucika akaguru cyangwa akaboko. Abantu bakeneye kumenya ibyerekeye ubumuga n’ibibazo ababufite bahura nabyo ngo babishakire umuti.’’
Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iAccelerator, biteganyijwe ko kwakira imishinga bizasozwa ku wa 8 Mutarama 2022.
Urubyiruko rwiyandikisha ni urufite imyaka iri hagati ya 18 na 30; rufite amahirwe yo guhabwa inkunga ya $10,000 yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, guhugurwa no kurushaho kuyinoza.
Amafoto: Imbuto Foundation
source : https://ift.tt/3oBHsZj